Aya makipe aturanye mu mujyi wa Rubavu anasangiye ikibuga cya Stade Umuganda, agiye gukina ari mu myanya ya nyuma muri shampiyona.
Kugeza ubu Marine FC, iri ku mwanya wa 13 n’amanota atatu gusa, yatsinze umukino umwe mu mikino itandatu imaze gukinwa. Etincelles yo yanganyije rimwe gusa mu mikino itandatu, ubu iri ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’inota rimwe gusa.
N’ubwo ayo makipe ahagaze nabi muri iyi minsi, iyo yahuye agaragaza umukino urimo ishyaka ryinshi, dore ko kugeza ubu ari nta kipe muri zo ijya yemera ko indi iyirusha.
Uretse umukino uzahuza AS Muhanga na La Jeunesse ku wa Gatandatu tariki 27/10/2012 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, indi mikino yose kimwe n’uwa Etincelles na Marine izakinwa ku cyumweru.
Mu yindi mikino ikomeye, harimo uzahuza Kiyovu Sport na Mukura Victory Sport kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Kiyovu Sport igifite umwanya wa mbere, iherutse gutsindwa na Police FC, mu gihe Mukura Victory Sport iheruka gutsinda Rayon Sport.
Police FC izakina na Isonga FC kuri Stade Amahoro, Musanze FC yakire AS Kigali kuri Stade Ubworoherane i Musanze, naho Espoir FC yakire Amagaju i Rusizi.
Kiyovu Sport iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 15, ikurikiwe na APR FC na AS Kigali zinganya amanota 12.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|