Abasirikare bakuru bo muri Botswana basuye ingoro y’Umwami Mutara III Rudahigwa
Abasirikare bakuru 26 bo mu gihugu cya Botswana bayobowe na Col. Thomamo Makolo basuye ingoro y’umwami Mutara III Rudahingwa iri mu karere ka Nyanza ku gicamunsi cya tariki 26/10/2012.
Kimwe nk’abandi bantu bose basura iyi Ngoro yo mu Rukali mu karere ka Nyanza nta gice na kimwe cyayo kiyigize batashye badasuye kandi ari nako bahabwa ibisobanuro by’ibibazo byose babazaga bijyanye n’amateka y’u Rwanda rwo hambere mu gihe cy’abami.
Iryo tsinda ryabo ryatambagijwe ibice binyuranye birimo aho abami babaga ndetse basobanurirwa n’imibereho bari bafite mu gihe cyabo ugereranyije n’ubuzima bwo muri iki gihe.

Mu gihe bari bamaze gutambagizwa ibice byose nta na kimwe basize ibyishimo byabo babigaragarije mu gitabo cy’abashyitsi bandikamo uko babibonye.
Umuyobozi wari uyoboye iryo tsinda, Col. Thomamo Makolo yanditse mu gitabo cy’abashyitsi amagambo ahamagarira Abanyarwanda b’igihe turimo gufata neza umuco ubaranga kugira ngo n’abazabakomokaho uzabagirire akamaro.
Ibyo yabyanditse muri aya amagambo agira ati: “ibihe byose musigasire umuco wanyu kuko wibitsemo ubukungu bwinshi ibyo bizagirira akamaro n’abazabakomokaho”.

Ingoro y’umwami Mutara III Rudahigwa yo mu Rukali banayigeneye impano bari bitwaje igaragaza amabendera y’igihugu cya Botswana hagati muri ryo harimo amaso abiri y’igisimba n’igitabo hasi kirambuye.
Batanga ubusobanura bwabyo bavuze ko bahora bafite inyota yo kumenya binyuze mu buryo bwo gusoma no kwigira ku bandi akaba ari nayo mpamvu y’urwo ruzinduko rwabo bari bamazemo iminsi mu Rwanda.
Bashana Medard umukozi w’ingoro yo mu Rukali wasobanuriraga abo basirikare ibijyanye n’iyo nzu avuga ko iryo tsinda ry’ingabo zasuye ingoro yo mu Rukali ryanezererewe byimazeyo.

Ibyo yabivuze ashingiye ku nyota yababonanye yo gushaka kumenya byinshi bijyanye n’amateka y’u Rwanda rwo hambere.
Ubwo tariki 21/10/2012 abo basirikare bakandagiraga ku butaka bw’u Rwanda bari baje kugira bimwe bigira ku gihugu cy’u Rwanda cyane cyane mu birebana n’aho igihugu cy’u Rwanda kigeze nyuma y’imyaka 18 igihugu kibayemo Jenoside.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
courage bana bacu!!!mujye mubakira kdi mubasekere.
ariko kumwenyura bitandukanye no gushinyika