Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cy’umuyobozi waharaniye amahoro muri Afurika

Itsinda ritegura igihembo cy’umuyobozi waharaniye amahoro muri Afurika (African Peace Personality Award 2012), ryashyikirije iki gihembo Perezida Paul Kagame, wacyegukanye binyuze mu matora yabereye ku mbuga za internet.

Amushyikiriza iki gihembo, kuru uyu wa Mbere tariki 29/10/2012, Madamu Yemisi Dooshima Suswam yavuze ko igihembo Perezida Kagame yahawe ari igihembo gifite agaciro, kuko yatowe n’urubyiruko rwa Afurika.

Yavuze ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ashimirwa cyane uruhare rukomeye yagize mu kunga Abanyarwanda no guharanira iterambere ry’u Rwanda.

Yongeyeho ko ubu urubyiruko rwa Afurika ruri kwigishwa kuzavamo abayobozi bakomeye, kandi bakanasabwa kurebera ku bikorwa by’abayobozi bakomeye ba Afurika kugira ngo na bo bazabashe kubigeraho.

Perezida Kagame yifotoranya n'itsinda ryamugejejeho igihembo yatsindiye.
Perezida Kagame yifotoranya n’itsinda ryamugejejeho igihembo yatsindiye.

Ati: “Iki gihembo kigaragaza ko urubyiruko rureba rukanasesengura ibyo abayobozi abayobozi ba Afurika bakora. Binagaragaza ko urubyiruko rwa Afurika rwibuka kandi rukanishima ibyo Perezida Kagame akorera u Rwanda by’umwihariko na Afurika muri rusange”.

Madamu Suswam, umufasha w’umuyobozi wa Leta ya Benue yo muri Nigeria, uri mu bategura ayo marushanwa, yari aherekejwe na Nyampinga Rorisang Molefe, wahize abandi bari mu buranga, mu mico no mu bwenge muri za kaminuza zo muri Afurika muri 2012.

Nyampinga Rorisang Molefe ashyikiriza Perezida Kagame impano yagenewe n'urubyiruko rwa Afurika.
Nyampinga Rorisang Molefe ashyikiriza Perezida Kagame impano yagenewe n’urubyiruko rwa Afurika.

Perezida Kagame yatsinze ayo matora n’amajwi agera ku bihumbi 817, 201, mu batoye bagera kuri miliyoni 1.3. Yahatanaga n’ibindi bihangange muri Afurika nka Ernest Bai Koroma wa Sierra Leone, Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia na Olusegun Obasanjo wahoze ari perezida wa Nigeria.

Perezida Kagame yatowe cyane n’abantu bo mu bihugu by’u Rwanda, Liberia, Sierra Leone, Ghana, Uganda na Nigeria.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 4 )

ABANYARWANDA TWESE TWISHIMIYE ITSINZI YZ PRESIDENT WACU,CYANE KO ITSINZI YE ARI IYANYARWANDA BOSE.PRESIDENT WACU TURAMUSHYIGIKIYE NAKOMEZE ATSINDE KENSHI CYANE.

NSENGIMANA JEAN yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

Congs Muzehe wacu,ni ukuri ahubwo ibyo abona ni bicye,biracyaza ahubwo.Ariko urazi gutekana,ukiga,ukaryama ugasinzira neza,wabyuka ugakora nta ntugunda,ukagenda ijoro n’amanywa ntacyo wikanga,warya ugahaga,mana warakoze kuduha umuyobozi nk’uyu pe!Tujye dusaba kenshi misa zo gushimira Imana yamuduhaye,kandi Igukomeze iteka nyakubahwa President w’u Rwanda n’Afrika.Ndagukunda peee!!!

Kalinijabo yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

Mu byukuri nibyo cyane Muzehe wacu akwiye igihembo kuko ni uwa kwanza pe akunda amahoro kandi akayaha abandi,uretse ba ntamunoza n’abafite inyungu zabo naho ubundi perezida wacu ntacyo adakora ngo AFURIKA N’U RWANDA bibone umutekano n’amahoro, iyaba aba perezida b isi yose bamwigiragaho ISI yaahinduka paradizo.Uwiteka amukomereze ubugingo kandi amwiteho iteka.

Uwineza yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

Uretse ba ntamunoza n’abandi bifitiye inyungu ku giti cyabo, naho ubundi Muzehe wacu ashakisha icyateza imbere Afurika n’Urwanda by’umwihariko binyuze mu mahoro.
Imana imukomereze ubugingo kandi imwiteho iteka .

yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka