Rubavu: Abana babiri bitabye Imana naho abandi bantu 100 barwaye bazize kurya inka zarozwe

Mu cyumweru gishize abana babiri bazize inka bariye ziroze abandi bantu bagera ku 100 bajyanwa mu bitaro, nyuma y’aho umuganga w’abatungo yari yategetse ko izo nyama zigomba kujugunywa ariko abaturage bakabirengaho bakazitaburura.

Hari tariki 25/10/2012, ubwo mu murenge wa Nyamyumba mu kagari ka Kiraga, umuturage yarogewe inka eshanu yari atunze hagapfamo ebyiri izindi zikavurwa, izipfuye umuganga w’amatungo asaba ko zitabwa.

Gusa abaturage bakunda bakunda inyama baje kubirengaho barazitaburura, barazirya biviramo urupfu rw’abo bana naho abandi abasaga 103 biganjemo abana n’abagore, bajyanwa mu bitaro bya gisenyi bakurikiranwa n’abaganga.

Bivugwa ko zishoboa kuba byarakozwe n’umushumba nyuma y’uko asezerewe mu kazi, ntabyishimire ahubwo agahitamo kuziroga uko ari eshanu hagapfa ebyiri izindi zikavurwa. Abaraye irondo nibo batungwa agatoki mu kugira uruhare no kuzigaburira abandi.

ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamyumba bwahise bushishikariza abaturage bariye kuri izo nyama kwihutira kujya kwa Muganga. Gusa ubuyobozi buhakana ko icyo gikorwa ntaho gihuriye n’inzara, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umurenge wa Nyamyumba martin Habimana.

Si ubwa mbere muri aka karere havugwa ikibazo cy’imyitwarire itari myiza y’abashumba, aho byakunze kugaragara ko boneshereza abahinzi bakanakora n’ibikorwa by’urugomo bihungabanya umutekano.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka