Nyanza: Yabeshye abaturage kubazanira abahanzi Nyarwanda ababuze atabwa muri yombi

Abdou Rutabeshya uzwi nka “Pappy Packson” w’imyaka 22, afungiwe kuri Station ya Polisi ya Busasamana, azira kuriganya abaturage n’abanyeshuli amafaranga, ababeshya ko abazanira abahanzi Nyarwanda banyuranye ariko birangira ababuze.

Rutabeshya uvuga ko akomoka i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, Polisi yamufatiye kuri Hoteli Dayenu iherereye mu karere ka Nyanza, ku mugoraba wa tariki 26/10/2012.

Yari amaze iminsi amanika amatangazo mu mujyi wa Nyanza n’inkengero zawo avuga ko zabazanira abahanzi benshi bakunzwe muri ako karere bakabataramira mu birori by’umunsi mukuru wa LAIDI wizihizwa n’idini rya Isilamu.

Yifashishije ayo matangazo, Rutabeshya yatangazaga ko azazanira Abanyenyanza abahanzi barimo: Dream Boyz, Jay Polly, Just Family, Tom Close, Fire Man, AMA G The black , Sandra Miraj, Bruce Melodie, Paccy n’abandi benshi.

Bamwe mu bari bitabiriye ibyo birori batangaza ko byageze Saa tatu zo kuri uwo mugoroba amaso yabo yaheze mu kirere kandi batarahakanirwa, ngo babwirwe ko abahanzi bari bategereje batakibonetse.

Hashize igihe kinini abagera kuri bane barimo Fire Man na Dream Boyz nibo baje kuboneka, kuko yari yakomeje kubeshyabeshya abakiriya ko abaanzi bageze mu nzira, ubundi akavuga ko bagize ikibazo cy’imodoka kandi yarangije kwakira amafaranga yabo.

Saa Tatu n’iminota 20 nibwo bamwe mu bari muri ibyo birori bahise batangira gushakisha uruhindu umwe mu bateguye iyo konsweri, baza gusanga Rutabeshya “Pappy Packson”, batangira kumwigabiza bashaka kumuhondagura, nk’uko bamwe mu bari bahari babyemeza.

Umwe muri bo ati: “Umujinya wari watwuzuye kuko bari bahereye kare badushukisha utuziki tw’uduhendabana hejuru y’amafaranga yacu twari twatanze dushaka kwibonera abahanzi imbonakubone”.

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza yakumiriye izo mvururu ihita ijya gucumbikira uwo musore, Abanyenyanza bashyiraga mu majwi ko ari we wabaririye amafaranga yabo ababeshya ibidashoboka.

Rutabeshya Abdou watawe muri yombi agacumbikirwa na Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza, avuga ko atigeze atekera imitwe Abanyenyanza ahubwo ari umuntu wundi wamusezeranyije kuzabamuzanira.

Ati: “Hari umuhanzi witwa Packson wari wanyemereye ko anzanira abahanzi bose twari twavuganye ku bihumbi 160 by’amafaranga y’u Rwanda ariko ntabyo yakoze ahubwo yanteje akaga none dore arimo kundisha uburoko”.

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza, buvuga ko uyu musore bwabaye bumufashe nk’umuntu w’umutekamutwe, kuko yariye abaturage ibyabo ababeshya ibintu bitari biri mu bubasha bwe bwo gukora.

Indi mpamvu ngo yatumye uwo musore atabwa muri yombi agafungwa, ni uko abaturage bari bariye karungu bashaka kumukubita ngo bamusige ari inoge.

Kigalitoday ivugana na Fireman ku murongo we wa telefoni igendanwa, umwe mu bahanzi Nyarwanda bivugwa ko bari bwitabire ibyo birori, yanenze uko cyari yateguwemo avuga ko we na bagenzi be bakigezemo bagasanga cyateguwe mu buryo bw’akajagari.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ikigaragara uwo mwana arazira ubusa, kuva hari abariribyi bashoboye kuhagera ni uko hari impamvu.

gatare yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

ariko tuge twandika ikinyarwanda gisobanutse! Knsweri koko!? Ibintu biryoha iyo byanditse binoze. murakoze

karori yanditse ku itariki ya: 29-10-2012  →  Musubize

Konsweri??? Ni inki??

hiii yanditse ku itariki ya: 28-10-2012  →  Musubize

Police ikore iperereza ryuzuye kubo bireba bose
1. Ese uwo muntu yari afite contrat yo gukorana yanditse n’abo baririmbyi bagomba kuza kuririmba aho i Nyanza?
2. Ese abatumiye bo bafite ibyangombwa byo gukora uwo murimo?
3. Ese iyo ufite contrat n’abaza kuririmba ntibaze cyangwa bagatinda bibazwa nde?

J.David yanditse ku itariki ya: 28-10-2012  →  Musubize

Uwo musore ararengana kuko ibyavuga birasobanutse mumuvuganire

Djihad yanditse ku itariki ya: 27-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka