BRALIRWA yatanze Miliyoni 160 zo gutera inkunga shampiyona

Uruganda Blarirwa rwatanze Miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gutera inkunga shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, rubinyujije mu kinyobwa cya Primus, kuwa Gatanu tariki ya 26/10/2012.

Sheki y’ayo mafaranga azakoreshwa mu migendekere myiza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, yashyikirijwe ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bwari buhagarariwe n’umuyobozi wungirije Raoul Gisanura.

Hari hashize imyaka irindwi Bralirwa itera inkunga shampiyona y’u Rwanda, ariko uyu mwaka yari yaratinze gutanga ayo mafaranga, FERWAFA ikavuga ko ngo bari bakirimo kwiga neza ingingo zizaba zigize ayo masezerano y’ubufatanye.

Mu myaka itatu ishize, FERWAFA na Bralirwa bari barasinye amasezerano y’imyaka itatu, muri iyo myaka itatu Blarirwa yari yatanze Miliyoni 335 z’amafaranga y’u Rwanda yarangiranye na shampiyona iheruka.

Miliyoni 160 Bralirwa yageneye FERWAFA zizafasha mu migendekere myiza ya Shampiyona y'u Rwanda.
Miliyoni 160 Bralirwa yageneye FERWAFA zizafasha mu migendekere myiza ya Shampiyona y’u Rwanda.

Umuyobozi wungirije wa FERWAFA Raoul Gisanura, wakiriye sheik y’ayo mafaranga, yavuze ko bishimiye inkunga bakomeje guterwa na Blarirwa mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru, kandi ngo bizatuma shampiyona ikomera.

Ati: “Twishimiye iyi nkunga kandi twizeye ko izarushaho gufasha amakipe yacu kwiyubaka ndeste akarushaho kugaragaza umupira mwiza. Ubu dufite amakipe 14 arimo gushaka igikombe cya shampiyona.

Kuba rero tubonye iyi nkunga bizafasha makipe gukemura bimwe mu bibazo yari afite, maze akine umupira mwiza uzarushaho kuryohera abafana”.

Biteganyijwe ko muri Miliyoni 160 zatanzwe na Bralirwa, Miliyoni 30 muri zo zizakoreshwa mu kumenyekanisha ikinyobwa cya Primus binyuze mu mikino, andi mafaranga Miliyoni 130 akazasaranganywa amakipe kugeza kugeza shampiyona y’uyu mwaka irangiye.

Uyu ni umwaka wa karindwi Blarirwa itera inkunga shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho itanga amafaranga afasha amakipe kwitabira imikino ya shampiyona, ibihembo ku ikipe yabaye iya mbere. Yanatangije gahunda yo kujya ihemba umukinnyi witwaye neza muri shampiyona buri kwezi.

Blarirwa kandi itera inkunga irushanwa ribanziriza shampiyona (Preseason Tournament), risigaye ryitwa ‘Primus Cup’ kubera inkunga Bralirwa itanga ibinyujije mu kinyobwa cya Primus.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka