SACCO iri mu byafashije Abanyarwanda kumenya akamaro ko kwizigamira

Ministeri y’Imari na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), biratangaza ko umubare w’Abanyarwanda bagana inzego z’amabanki n’ibigo by’imari iciriritse umaze kugera kuri 42% ,mu gihe imibare igaragaza ko uyu mubare wanganaga na 21% mu gihe gishize.

Urwego rw’imari iciriritse SACCO, nirwo ruri ku isnga mu gutuma Abanyarwanda benshi bitabira gahunda zo kwizigamira, nk’uko byatangarijwe mu kiganiro cyanyuze kuri Televiziyo na Radio by’igihugu, kuri iki Cyumweru tariki 28/10/2012.

Icyo kiganiro cyari cyatumiwemo inzego zikorana na SACCO, arizo Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, BNR n’Urwego rw’Amakoperative, zose zagarutse ku kamaro SACCO igenda igira mu gihe gito zimaze.

BNR ivuga ko kuri ubu abaturage bataramyenya akamaro ko kwizigamira ugeze kuri 28%, mu gihe mu minsi yashize abatari bazi akamaro ko kwizigamira bageraga kuri 58%. Ikavuga ko ibyo byaturutse ku itangira rya SACCO.

Kubera icyizere abaturae bagenda bayigirira, SACCO zitezweho gukosora amenshi mu makosa yagiye agaragara muri bimwe mu bigo by’imari byafunze imiryango , nk’uko Guverineri wa BNR,Gatete Claver, yakomeje abisobanura.

Yanahumurije ababuriye amafaranga yabo ko bitarenze uyu mwaka hari gahunda yo kubasubiza amafaranga yasigaye, nyuma y’uko ababitsaga muri ibyo bigo by’imari iciriritse bari basubijwe igice kimwe cy’amafaranga yabo.

Yaba Ministiri Francois Kanimba na Ministiri John Rwangombwa, bose bemeza ko uguta agaciro kw’ifaranga n’ikibazo cyabayeho cy’amabanki yatanze inguzanyo nyinshi ugereranyije n’imyaka ishize, nta na kimwe bizahungabanya ku bukungu bw’u Rwanda.

Ababitsa amafaranga yabo mu makoperative n’ibigo by’imari nka SACCO bafitemo amafaranga agera kuri miliyari zisaga 44. Abanyamuryango bibumbiye muri ayo makoperative bararenga miliyoni imwe n’igice, naho imari shingiro y’ayo makoperative n’ibigo by’imari ingana na miliyari zirindwi na miliyoni 600.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka