Ruhango: Abatuye santire ya Gitwe barasaba ko bahabwa isoko

Abaturage bo mu isantire ya Gitwe ihereyere mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, barasaba ubuyobozi kubagenera aho bashyira isoko hahagije. Ubuyobozi nabwo bukavuga ko bwiteguye gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abaturage.

Ugutera imbere kw’iyi senteri kubera ibikorwa by’amajyambere birimo kuhiyongera, ni bimwe mu bituma umwanya bakoreragamo ugenda uba muto, nk’uko bitangazwa na bamwe mu bahacururira.

Uwita Helene Nirere agira ati: “Urabona aha hantu rwose harimo kuza amajyambere atandukanye, kandi ahantu dukorera ni umuntu wahadutije, bibaye byiza badushakira ahandi hagutse bityo tukongera iterambere aho dutuye”.

Kugeza ubu abacuruzi bakorera k'urubaraza rw'umuntu yabatije.
Kugeza ubu abacuruzi bakorera k’urubaraza rw’umuntu yabatije.

Ubuyobozi bw’akarere buvugak o icyo kibazo kitari kizwi, kuko iyo baza kukimenyera igihe bari kuba barabashakiye ahandi ho gukorera hagaragara, nk’uko bitangazwa na Epimaque Twagirimana, umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’ubukungu.

Ati: “Ubundi gusaba amasoko mu mirenge, njyanama z’utugari ziricira zikabyigaho, iyo zimaze kubyemeza barabitumenyesha natwe tukabishyira mu bikorwa”.

Gusa abaturage batuye muri iyi santire, bagaragaza impungege z’uko bitoroshye kubona aho bakorera bitoroshye, kubera ko amasambu yose y’aka gace afitwe n’abadivanisite, bityo ngo kubona aho bakorera hagutse bikaba bitoroshye.

Bimwe mu bikorwa b’yiterambere usanga muri iyi santire ni ubucuruzi butandukanye, ibigo byamashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, ibitaro n’ibindi bitandukanye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibaze kweri centre nk’iyi ifite itagira isoko, ntigire amazi! Abayobozi nibashyiremo imbaraga naho ubundi byaba ari igisebo. iteme rya ruruongora rigezehe se?

rubara eric yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka