Bull Dogg na bagenzi be bari kumwe bakoze impanuka

Imodoka y’ivatiri yari itwaye umuhanzi Bertrand Ndayishimiye “Bull Dogg” na bagenzi be bari kumwe bava mu gitaramo bakoreye mu karere ka Rusizi, yarenze umuhanda ubwo bari bavuye mu gitaramo bakoreye mu karere ka Rusizi, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 29/10/2012.

Bull Dog ari nawe wazahajwe n’iyo mpanuka kurusha bagenzi be, aho yari kumwe na Jay Polly, Green P, Rama Kweli usanzwe utunganya indirimbo n’umushoferi wari ubatwaye ubwo imodoka yabo yabirindukaga.

Usibye umushoferi witwa Asumani, abandi bari basinziriye bose bisanzwe munsi y’umukingo bavanwamo n’abaturage babanyujije mu madirishya bakomeretse, nk’uko Rama Kweli yabitangarije Kigali today.

Iyo mpanuka y’imodoka yatewe n’umunaniro umushoferi w’ayo yari afite kuko yari amaze iminsi igera kuri atatu adasinzira mu buryo buhagije ngo aruhuke ashire umunaniro, byatumye n’imodoka yangirika cyane, nk’uko Rama Kweli yakomeje abitangaza.

Bull Dogg yicaye ku ntebe bicazaho abarwayi mu bitaro bya Nyanza bategereje ibisubizo byabo.
Bull Dogg yicaye ku ntebe bicazaho abarwayi mu bitaro bya Nyanza bategereje ibisubizo byabo.

Yagize ati: “Urebye uko imodoka yabaye munsi y’umuhanda twari mo ntiwakeka ko hari umuntu waba warokotse”.

Bull Dogg watakaga cyane kubera ububabare yari afite mu gituza mu gihe bagenzi be bari bafite ibikomere bigaragarira amaso ariko bidakanganye, bahise boherezwa kujya kuvurirwa mu bitaro bya Nyanza.

Bamwe mu bari kumwe na Bulldog bamufasha kwiyondora.
Bamwe mu bari kumwe na Bulldog bamufasha kwiyondora.

Nyuma yo kunyuzwa mu cyuma, ibipimo byerekanye ko nta kibazo cy’imvune y’amagufa Bull Dogg yaba yahuye nacyo uretse ibisebe bidakanganye yari afite hejuru y’ijisho ry’iburyo bwe.

Amakuru yagiye ahwishwiswa aturuka mu nshuti magara zabo bahanzi, avuga bava mu karere ka Rusizi bageze mu karere ka Huye i Butare bakicara bakanywa inzoga bateganya kuharara. Gusa ngoo zimaze kubageramo, bahise bafata gahunda yo gutaha i Kigali muri icyo gicuku.

Umwe mu nshuti magara za Green P, yatangaje ko akimara kubageraho yabonaga bagaragaza umunaniro n’isindwe ryinshi. Agakeka ko bifite uruhare runini mu mpanuka bakoze.

Ati: “Nkurikije uko amakuru bampaye kandi banyisanzuyeho nibo ubwabo impanuka bayiteye, kuko bari barushye bavuye mu gitaramo barangije baranywa ntibaruhuka bahitamo gukemeza urugendo”.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

bud nukwihangana turikumwe

rukundo serphin yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

bull dogg ndamwihanganisha

simpunga nadjib yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

@Koni; None se impanuka no kwakira agakiza bihurira he koko? abakiriye agakiza nta mpanuka bagira??? Ni iki kiweemeza ko nta gakiza bafite? " Mbere yo guhandura agahwa mu jisho rya mugenzi wawe, banza wikize umugogoro mu ryawe". Imana ihabwe icyubahiro ubwo yabarokoye.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

Aba bantu ntabwo ari abana bo gukina n’ubuzima! Nibakire agakiza, babeho uko bibiliya ibivuga, kuko burya igira ibisubizo ku bibazo BYOSE twibaza. maze barebe ko batabaho bishimye kandi babayeho ubuzima bufite intego.

koni yanditse ku itariki ya: 29-10-2012  →  Musubize

Abo bahanzi ariko ntabwo musobanura neza uko bameze bose nka jay polly.....

kamananga yanditse ku itariki ya: 29-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka