Rusizi: Bane bari mu maboko ya Polisi bazira kwica umusaza bamushinja amarozi
Abagabo batatu barimo n’umukecuru bafunzwe na Polisi mu mudugudu wa Kabahizi, bashinjwa kwivugana umusaza witaga Francois Tabaro bamuziza ko yahangayikishije abatuye muri ako kagali abaroga.
Felcien Mpakaniye, Pierre Ntibayirushamaboko,Tabaro n’umukecuru witwa Muhimpundu batawe muri yombi, bahakana icyaha baregwa. Bavuga bagiye gutabara umukobwa wihoreraga arega uwo musaza kuba yarigeze kumuroga akenda gupfa.

Ariko kuhagera ngo basanze umusaza yamaze gushiramo umwuka, kubera gukubitwa nabi umubiri wose wabaye ibisebe, nk’uko bitangazwa n’umwe muri bo.
gusa aba bashinjwa bemeza ko uyu musaza yapfuye urupfu rubi kbera inkoni yakubiswe ku wa Kabiri w’icymweru gishize, agapfa kuwa Gatanu.
Boe uko ari bane bategereje kwitaba urukiko kugir ango biregure cyangwa bahamwe n’icyo cyaha cyo kwica.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
abarozi batesha umutwe,ugasanga umuntu yaroze umukecuru akajya ajya koga amazi y’igishanga bita kwidumba, ubwo nk’umuntu abikoreye umubyeyi wawe wamukorera iki umuzi kandi nawe abyigamba. nihatari buriya hari abantu bashize
Erega impamvu babica ni uko leta itemera amarozi ntanamategeko ariho abahana reka rero tujye twihanira ummuntu yakurogera umwan acg umuvandimwe wabimenya ntiwihorere ko leta itaba iri bugukemurire ikibazo. Nibaza ko Leta yashyiraho itegeko rihana umuntu uhamwe n’icyaha cyo kuroga aho kubareka bagakomeza bamara abantu bitaribyo ababishoboye bazajya bihorera.
ndabona abanyamakuru mutangiye kugana inzira y’ umwuga, ubwo mutangiye kutajya mugaragaza amasura y’ abantu batarahamwa n’ icyaha. mugomba nogukosora imvugo ihamya umuntu icyaha kandi ataragihamywa n’ urukiko.
ariko mwagiye mwandika inkuru zisobanutse!!!!!!!!!!!!! nkiyo nkuru hari ikintu gisobanutse koko????
None se abo bane barihe ko mbona babili gusa kandi nabo nkabona mwabahishe amasura .nuko se batarahamwa n’icyaha ?cyangwa nibo baba babisabye.
abarozi ni abantu babi bakagombye guhigwa bukware,abantu bagaburira abandi akataribwa ukazapfa uruka ubusa,urubyaro bakarukumaraho ukabyara barekereje ugasigara amaramasa umeze nk’igiti kitagira amashami.