Afurika y’Iburasirazuba igiye gushyira ingufu mu gukoresha satellite

Umuryango wa Afrika y’iburasirazuba mu by’itumanaho (EACO), urateganya kuzamura urwego rw’imikoreshereze y’ikoranabuhanga ryifashisha satellite, nyuma y’aho ushyiriye umukono ku masezerano y’ubufatanye n’umuryango mpuzamahanga wa za satellite ITSO.

Aya masezerano agamije gufasha ibihugu byo muri aka karere kubaka ubushobozi mu bakozi n’ibikorwaremezo bikenerwa mu gukoresha satellite.

Uyu muryango EACO (East African Communications Organization) utangaza ko gukorana n’umuryango mpuzamahanga mu bya satellite ITSO, bizatuma imikoreshereze ya satellite mu itumanaho n’ikoranabuhanga izamuka ku rwego rufatika.

Iyi miryango yombi yabwiye Kigalitoday ko aya masezerano azatuma hagaragara ibikenewe muri aka karere, kugira ngo bishakirwe ibisubizo, dore ko ITSO ufite gahunda yo gufasha ibihugu bikigaragaramo ubushobozi bucye mu gukoresha satellite.

Jose Toscano ukuriye uy muryango, yatangaje ko mu minsi ya vuba bagiye gusaba ibihugu byo muri aka karere ibikenewe mu rwego rwo kureba inzego uyu muryango uzabifashamo.

Yagize ati “Mu minsi ya vuba turashaka gukorana n’uyu muryango uhuje ibihugu byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ukatubwira urwego bakeneye ko tubafashamo. Birashoboka ko byaba ari mu kubaka ubushobozi ibyo tuzabibwirwa n’ikizava mu byo bazadusubiza”.

Impande zombi zatangaje ko aya masezerano agomba guhita agira ibikorwa bifatika agaragaza, mu rwego rwo kwirinda ko ikoreshwa rya satellite ryaguma ku rwego rwo hasi.

Nyamara hari amahirwe yo kuruteza imbere, cyane cyane ko umuryango ITSO uzobereye muri iri koranabuhanga, kandi ukaba uteganya gukorana n’ibihugu bitandukanye byibumbiye mu miryango imwe n’imwe.

Hodge Semakula, umuyobozi wa EACO, yavuze ko imikoranire y’ibihugu byo muri aka karere n’umuryango mpuzamahanga w’ama satellite (ITSO), bizatuma ibikorwa byo kongera ubushobozi haba mu bumenyi no mu ikoranabuhanga bizazamuka.

Ati: “Gushyira umukono kuri aya masezerano y’ubufatanye bigamije kubaka ubushobozi binyuze mu nshingano z’uyu muryango mpuzamahanga, zigaragaramo guhugura abakozi bo mu nzego z’ikoranabuhanga, kumenyekanisha ibyiza byo gukoresha satellite n’aho urwo rwego rugeze n’ibindi”.

Semakula asanga kandi ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba mu by’itumanaho, bigomba kwiyemeza gushyira ingufu muri iyi gahunda.

Yagize ati; “Natwe nk’ibihugu tugomba kwiyubakamo ubushobozi haba mu bumenyi bw’uru rwego, ibikorwa remezo n’amategeko dushyiraho, ibyo byose bigamije gushyiraho uburyo nyabwo bushobora kuzamura itumanaho mu karere”.

ITSO ni wo muryango ugenzura ikigo gikwirakwiza service za satellite hirya no hino ku isi Intersat. Jose Toscano avuga ko uyu muryango ayoboye ukora igenzura buri mwaka ukareba uko imikoreshereze ya satellite yagenze.

Intersat ifite satellite 53 zikorana n’ibihugu byose byo ku isi.

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka