Ingabo z’u Rwanda ntizishinzwe umutekano gusa – Br Gen Mupenzi Jean Jacques

Umuyobozi w’Ishuli ryigisha abasirikare bo mu rwego rwo hejuru (RDF Command and Staff College), Brigadier General Mupenzi Jean Jacques, yabwiye Abanyakarongi ko inshingano z’ingabo z’u Rwanda zitagarukira gusa ku kurinda ubusugire bw’igihugu ahubwo zifite n’uruhare mu iterambere ryacyo.

Ibi Br Gen Mupenzi yabivugiye mu karere ka Karongi kuri uyu wa kabili tariki 29/01/2013, nyuma y’ibiganiro by’ingirakamaro we n’itsinda yari ayoboye bari bamaze kugirana na Njyanama y’akarere.

Br Gen Mupenzi Jean Jacques ashyikiriza impano umuyobozi wa Karongi, nk'ikimenyetso cy'ishimwe ry'imikoranire myiza hagati y'impande zombi.
Br Gen Mupenzi Jean Jacques ashyikiriza impano umuyobozi wa Karongi, nk’ikimenyetso cy’ishimwe ry’imikoranire myiza hagati y’impande zombi.

Uruzinduko rw’umunsi umwe rw’intumwa za RDF Command and Staff College mu karere ka Karongi rwari mu rwego rwo kureba aho akarere kageze gakataza mu iterambere n’ikoranabuhanga.

Br Gen Mupenzi yabwiye Abanyakarongi ko ingabo z’u Rwanda zifite n’inshingano yo gukorana n’abandi Banyarwanda mu kuzamura imibereho myiza y’abanyagihugu mu bikorwa bitandukanye harimo n’ikoranabuhanga.

Itsinda yari ayoboye rigizwe n’abarimu ndetse n’abanyeshuli bari mu cyiciro cya nyuma cy’amasomo bitegura kwandika ibitabo ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere.

Nsanzabaganwa Emile, umuyobozi wa Njyanama y'akarere ka Karongi nawe yahawe impano n'umushyitsi mukuru.
Nsanzabaganwa Emile, umuyobozi wa Njyanama y’akarere ka Karongi nawe yahawe impano n’umushyitsi mukuru.

Umuyobozi wa Njyanama y’akarere ka Karongi, Nsanzabaganwa Emile, yagaragarije abashyitsi akamaro ka ruriya rugendo ababwira ko nk’akarere rubasigiye amasomo menshi kandi bumva bifuza ko rwaba intandaro y’umubano uhoraho.

Nsanzabaganwa yagize ati: Ahubwo muzaze mube bamwe mu bafatanyabikorwa b’aka karere kuko haracyari ibikorwa byinshi bikeneye gushorwamo imbaraga n’ubwenge kandi tuzi neza ko ibyo ari ibintu biranga ingabo z’u Rwanda”.

Abashyitsi bakurikiye ibiganiro bafite amatsiko n'inyota yo kumenya uko Abanyakarongi babashije gutera imbere mu gihe gito.
Abashyitsi bakurikiye ibiganiro bafite amatsiko n’inyota yo kumenya uko Abanyakarongi babashije gutera imbere mu gihe gito.

Ibiganiro hagati ya RDF Command and Staff College na Njyanama y’akarere ka Karongi byari birimo inzego zose z’ubuzima bw’akarere ku buryo abashyitsi bahawe ibisobanuro na buri muntu mu rwego rw’imirimo ashinzwe, bityo birushaho kumvikana no gutanga umusaruro wari witezwe.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka