Nyamagabe: Ikoranabuhanga rifasha mu kazi ka buri munsi

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe butangaza ko gukoresha ikoranabuhanga ritandukanye ryaba irya terefoni cyangwa irya mudasobwa na interineti bibufasha mu kuzuza inshingano zabwo mu kazi zikora umunsi ku wundi.

Ibi ubuyobozi bw’akarere bwabitangaje mu kiganiro bwagiranye n’itsinda ry’abasirikari bakuru baturutse mu ishuri rikuru rya Gisirikari ry’i Nyakinama, baje kureba uko ikoranabuhanga ryifashishwa nk’umusemburo w’iterambere mu karere ka Nyamagabe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yatangaje ko bitakiri ngombwa ko umuntu aturuka mu murenge ngo ajyanye raporo ku karere, ahubwo bifashisha interineti bagatanga amakuru maze umuntu uzahaturuka aza ku karere mbere y’abandi akazana izanditse ku mpapuro kuko nazo ziba zikenewe.

Itsinda ry'abasirikari ryaganiraga n'akana k'abaperezida mu nama njyanama y'akarere ka Nyamagabe.
Itsinda ry’abasirikari ryaganiraga n’akana k’abaperezida mu nama njyanama y’akarere ka Nyamagabe.

Ibi ngo bigabanya amafaranga yakoreshwaga kuko usanga nk’umuntu yajyaga ahabwa amafaranga nk’ibihumbi 30 ngo azanye raporo ku karere gusa.

Ibi kandi ngo bigira uruhare mu kugabanya ibikoresho bimwe na bimwe bikoreshwa nk’impapuro n’ibindi, kuko amakuru yose bahana ku rwego rw’akarere n’abo bakorana atari ngombwa ngo hakoreshwa impapuro.

Ikoranabuhanga ryaba irya interineti cyangwa irya terefoni kandi ngo rigira uruhare mu gukoresha neza igihe kuko utanga ubutumwa mu gihe ushakiye kandi utagombye gukora urugendo, bityo n’ibintu byihutirwa bikamenyekana ku nzego zose bireba nk’uko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Mukarwego Umuhoza Immaculée yabitangarije aba basirikari.

Ikoranabuhanga kandi ngo ryifashishwa mu guhanahana amakuru cyane cyane arebana n’umutekano, kuko usanga kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rwego rw’akarere bafite terefoni zikoresha amafaranga make nabwo aba yarishyuwe mbere (Close User Group) bakoresha bityo inzego zose zikayamenyera rimwe.

Ubu hanashyizweho umurongo uhamagaye atishyura ku karere kugira ngo n’abaturage bafite ibibazo, abashaka gutanga amakuru cyangwa se abashaka ubundi bufasha bahamagaraho bagahabwa serivisi bifuza batiriwe bakora ingendo.

Mu kiganiro bagiranye n’akanama k’abaperezida mu nama njyanama y’akarere ka Nyamagabe, umuyobozi wayo Zinarizima Diogène yatangaje ko akarere kagihura n’imbogamizi zo kuba ahagera umuriro w’amashanyarazi ari hake –ingo zigera zigera kuri 5% nizo zifite umuriro kugeza ubu- kandi ikoranabuhanga rijyana nawo.

Uwari ukuriye itsinda Lt Colonel Bizimana Claude aha impano umuyobozi w'akarere, Mugisha Philbert.
Uwari ukuriye itsinda Lt Colonel Bizimana Claude aha impano umuyobozi w’akarere, Mugisha Philbert.

Ubu mu mirenge 17 y’akarere ka Nyamagabe hagaragaramo ahantu umuntu yakwifashisha mu ikoranabuhanga (télécentres) hatandatu gusa, ariko ngo uko umuriro uzajya igera ahandi bazajya bazihashyira.

Abagize inama njyanama berekanye ko abaturage bitabira gukoresha ikoranabuhanga gusa ngo abenshi bitiranya ikoranabuhanga na terefoni kuko arizo babona byoroshye, ariko ngo nazo zifite byinshi zahinduye mu buzima bwabo.

Aba banyeshuri bari bari mu bushakashatsi bashimiye ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe ngo kuko byabaye ingirakamaro mu bushakashatsi bwabo.

Iri tsinda ngo rizakomereza uruzinduko mu karere ka Nyaruguru kuri uyu wa gatatu, kuwa kane risure intara y’amajyepfo naho kuwa gatanu basubire ku ishuri nk’uko umwarimu wari uyoboye iri tsinda, Lieutenant colonel Bizimana Claude yabitangaje.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka