Nyamagabe: Inkuba yasenye urusengero rwa ADEPR rwari kuzatahwa kuri pasika

Urusengero rw’itorero ry’abapentikositi (ADEPER) rwari ruri kubakwa rugeze igihe cyo gusakarwa, ahitwa i Nyarusiza mu murenge wa Kamegeri mu karere ka Nyamagabe rwakubiswe n’inkuba 11h20 tariki 31/01/2013.

Uru rusengero rwahise rusenyuka, mu gihe abafundi bashyiragaho imireko bo bari bugamye imvura yari irimo imirabyo n’inkuba yaguye muri ako gace gaherereye munsi y’uruhererekane rw’imisozi rumenyerewe ku izina ry’Ibisi.

Umwe mu bari hafi yarwo igihe iki kiza cyabaga yagize ati:“Umuyaga uraza, inkuba irakubita, umwotsi uracumba, tubona urusengero rwikubise hasi”.

Kabagire Charles, umushumba w’ururembo rwa Gikongoro mu itorero ADEPR avuga ko iyi ari inkuru ibabaje mu gihe abakirisitu bari bitanze bagerageza kubaka inyubako ikomeye. Urwo rusengero rwari rumaze gutwara akayabo k’amafaranga miliyoni 35 zaturutse mu misanzu y’abakirisitu.

Pasitoro Kabagire yagize ati: “Mu by’ukuri twari twagerageje kubaka mu buryo bwa kijyambere gusa ikibazo cyabaye n’inkuba kandi yari ifite imbaraga nyinshi.

Oya imirimo igomba gukomeza! Imirimo igomba gukomeza ibi ntabwo byaduca intege ahubwo turongeramo akabaraga kugira ngo urusengero twongere turwubake!”.

Abakirisitu mu gahinda k'urusengero rwabo rumaze kugwa.
Abakirisitu mu gahinda k’urusengero rwabo rumaze kugwa.

Nubwo inyubako yabo yasenyutse, abakirisitu b’itorero ADEPR muri aka gace baravuga ko bashima Imana kuba nta muntu wahasize ubuzima, ubundi bakavuga ko Imana bizera izabafasha kugera kuri icyo gikorwa cyo kubaka urusengero rujyanye n’igihe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamegeri, Gahizi Faustin, yahumurije abakirisitu b’itorero ADEPR muri aka gace, abizeza umuganda w’abandi baturage mu mirimo yo gusubukura iyo nyubako avuga ko yari ishema ku murenge wose.

Inyubako y’urusengero rwasenyutse rutarasengerwamo ngo yashoboraga kuzakira abantu bagera kuri 800 kuko yari ifite uburebure bwa metero 32 kuri metero 15 z’ubugari, ikaba yubakishwaga amatafari ahiye kandi hagati harimo inkingi za beton mu gihe igisenge cyo cyari ibyuma.

Iyi nyubako yatangiye kubakwa muri Gicurasi 2010 beneyo bakaba bari batewe ishema no kuzayitaha kuri Pasika ya 2013, igihe abakirisitu bizihiza izuka rya Yezu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka