Mu gutangiza iki gikorwa cyateguwe kubufatanye na Minisiteri y’ubuzima, Ingabo z’igihugu ndetse n’abaterankunga nka USAID, Minisitiri Binagwaho yabanje gusura umukecuru Nyiraruhinja Ruth wo mu kagali ka Rurenge mu murenge wa Rukomo, aho yanamusasiye inzitiramibu ku buriri bwe.
Umukecuru Nyiraruhinja yashimye cyane Leta y’u Rwanda uburyo idahwema kwita ku baturage bayo, cyane cyane ashimangira ko nta na rimwe yigeze abona umuminisitiri amusura iwe mu rugo.
Nyiraruhinja yagize ati: “Mfite imyaka mirongo itandatu. Kuva mvutse ni ubwa mbere nsuwe na Minisitiri ndetse akanansasira inzitiramibu. Ni igitangaza kuri jye ariko by’umwihariko ndashimira Leta y’uRwanda itwitaho ikabungabunga ubuzima bwacu.”

Nyuma yo gusasira umukecuru Nyiraruhinja, Ministiri Binagwaho yakomereje ku kibuga cy’umupira cya Rurenge, aho yafatanyije n’abandi bayobozi batandukanye mu gutanga inzitiramibu ku bana bari munsi y’imyaka itanu n’ababyeyi batwite.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’ubuzima yashimiye intambwe akarere ka Nyagatare kamaze gutera mu kurwanya malariya, aho yavuze ko Leta y’u Rwanda ishyigikiye kurwanya malariya igacika burundu mu gihugu.

Agenekereje mu magambo y’ikinyarwanda, Minisitiri Binagwaho yasobanuriye abaturage bitabiriye umuhango ko nta majyambere yagerwaho mu gihe abantu bakibasiwe n’indwara nka Malariya.
Minisitiri yakomeje agira ati: “Turasaba abaturage bose kuryama mu nzitiramibu buri munsi kuko niyo nzira irambye yo kurwanya Malariya. Turasaba inzego z’ibanze gufasha mu bukangurambaga kugira ngo Malariya iranduke burundu.”
Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Peter A. Malnaka, yatangaje ko Leta y’Amerika ibinyujije muri gahunda ya Presidential Malaria initiative yashyize hafi miliyoni 110 mu gufasha u Rwanda kurwanya Malaria.
Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo Kayonza na Rwamagana, Col. Rurangwa Ephraim, yavuze ko Ingabo z’igihugu zafashe ingamba zo gufatanya na Minisiteri y’ubuzima mu kurwanya Malariya.

Yagize ati: “Malariya ntifata abandi ngo isige abasirikare kandi ntitwakira turwaye Malariya…niyo mpamvu dufatanyije na Minisiteri y’ubuzima na Minisiteri y’ingabo, twinjiye mu gikorwa cyo kurwanya Malariya. Muri site 111 zose hari abasirikare batanga inkunga mu gikorwa cyo kurwanya Malariya”.
Dr. Karema Coline uhagarariye ikigo cy’Igihugu gihugu gishinzwe kurwanya Malariya yatangaje ko iyi gahunda izakorerwa kuma site agera ku 2300 mu guhugu hose.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ntacyo azi ,kuko atakuriye murwanda ,i think yuo know our history.
Turabashimira ko mutugezaho amakuru ku gihe ,kd turashimira ministre wacu kumirimo akora pe arikose nagira ngo mbasabe ikintu kimwe muzatubarize uwo minisitiri niba atakinyarwanda azi kuko aho tumwumva hose avuga uruzungu gusa kd aba yagiye gusura abaturage aramutse rero azi ikinyarwanda ntagikoreshe ntitwabura kuvuga ko ari ubwirasi.murakose.