Ikigo nderabuzima cya Matyazo cyatashye inyubako cyubakiwe na Imbuto Foundation na UNICEF

Ababyeyi babyarira ku kigo nderabuzima cya Matyazo bazajya babyarira mu nzu yujuje ibya ngombwa bakesha Imbuto Foundation n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), byabashakiye inkunga yo kubaka iyi nzu yari ikenewe cyane.

Kayiranga Muzuka Eugène, umuyobozi w’Akarere ka Huye wari witabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro iyi nzu, 31/01/2013, yashimiye abaterankunga batumye ibasha kuboneka ari bo Imbuto Foundation ndetse na UNICEF.

Yagize ati “ababyeyi bacu babyariraga mu nzu itujuje ibya ngombwa. Bararaga ku bitanda na byo bitameze neza. Tubashimiye ko mwatumye babasha kubona inzu n’ibikoresho byujuje ibya ngombwa.”

Uyu muyobozi kandi yijeje aba baterankunga ko isuku basanze kuri iki kigo nderabuzima izakomeza, ndetse ikanarushaho. Iyo nyubako yo kubyariramo, irangiye itwaye amafaranga agera kuri miriyoni 75.

Abayobozi mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ikigo nderabuzima cya Matyazo.
Abayobozi mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ikigo nderabuzima cya Matyazo.

Sr. Athanasie Kayiganwa, umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, na we yashimiye abaterankunga batumye babasha kubona iyi nzu, bakaba banafasha ababyeyi babana n’ubwandu bwa Sida bagana iki kigo kubyara abana batanduye.

Aba baterankunga kandi ngo bafashije ababyeyi babana n’ubwandu bwa sida kwibumbira mu makoperative abateza imbere, babaha ibikoresho bifashisha mu mishinga yabo, ndetse banabaha ababagira inama. Ibi byose ngo ni ibyo gushimira Imbuto Foundation na UNICEF.

Sr Athanasie kandi yasabye ko ikigo nderabuzima cya Matyazo cyafashwa gushyiraho urugo rugikikije cyane ko ibikoresho bikirimo ari iby’agaciro. Ngo hato bitazavaho byibwa.

Yanifuje ko bafashwa kubaka amabaraza ahuza inyubako zo muri iki kigo nderabuzima, avuga ko abakozi ikigo gifite badahagije, ndetse anasaba ko bafashwa gukuraho amabati ya fibro-ciment ari ku nyubako ya kera, cyane ko amazi amanuka kuri aya mabati na yo yifashishwa kuri iri vuriro.

Iyi nyubako yo kubyariramo yatwaye amafaranga agera kuri miriyoni 75.
Iyi nyubako yo kubyariramo yatwaye amafaranga agera kuri miriyoni 75.

Uziel Ndagijimana, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima, we yasabye abakorera muri iki kigo kuzahatunganya kurushaho, bagatunganya ubusitani neza, maze inkunga basaba bakayitegereza kuko izagera aho ikaboneka.

Ikigo nderabuzima cya Matyazo giherereye mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye. Cyatangiye gukora mu mwaka wa 1983, gishinzwe na kiriziya gatorika. Abaturage kigomba kwitaho bagera ku 7943 batuye mu tugari twa Matyazo na Kaburemera.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

SOTRA yihanize aba chauffeurs bayo bagabanye umuvuduko ukabije kuko izatumaraho abavandimwe!!!!!!.

jeannette yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

NIBYIZA KO BATWUBAKIYE IYI NZU RWOSE ARIKO DUSABE AKARERE KUGIRANGO IYINZU IZAKORESHWE IBYO YATEGANYIRIJWE.
CYANE KO BAMARA KUYIMURIKIRWA BAGAHINDURA GAHUNDA.
TUKIBAZA NIBA ARI AKARERE KABIGIRAMO URIHARE CYANGWA REGION SANITAIRE BIKATUYOBERA.MUZATUBARIZE IMPAMVU TITULAIRE WA CENTRE DE SANTE YA RANGO NZEYIMANA DESIRE ADAHEMMBA ABAKOZI KANDI TUMAZE UKWEZI DUKORA. IKINDI NIBA IKIGO AYOBORA ARICYO GIKENNYE KURUSHA IBINDI KUBURYO ABAMO PHARMACIE YAKARERE AMAFARANGA AGERA 7 000 000.ESE AYO YINJIZA AJYAHE KO DUFITE POPULATION CIBLE YA 40 000.ESE KUKI ADUHEMBA IBICE KANDI WE NUMUGOREWE BAKISHYIRA KURI LISTE AGIYE GUHEMBA.MUDUTABARE KUKO UYU MUGABO NTAMENYAKO AYOBORA MUMUGIAZIKO AKIRI URUHASHYA.

kamamu yanditse ku itariki ya: 13-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka