Kanama: BPR yahaye abaturage ivuriro rya miliyoni 46

Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR) ishami ryo mu karere ka Rubavu ryashyikirije umurenge wa Kanama inyubako z’ivuriro zifite agaciro k’amafaranga miliyoni 46 nyuma yo kubona ko inyubako z’ivuriro zidahagije.

Umuyobozi wa BPR mu karere ka Rubavu, Ndabaramiye Jimmy, asobanura ko inyubako ubwayo yari ifite agaciro ka miliyoni 31 naho kuyivugurura kugira ngo ikorerwemo n’ivuriro byatwaye miliyoni 15.

Umurenge wa Kanama ni umurenge ukora ku ishyamba rya Gishwati bigatuma ubunini n’ubwinshi bw’abaturage batashoboraga kwivuriza ku ivuriro ryari risanzwe.

Inyubako y'ivuriro yatanzwe na banki y'Abaturage mu karere ka Rubavu.
Inyubako y’ivuriro yatanzwe na banki y’Abaturage mu karere ka Rubavu.

Ubuyobozi bw’umurenge bushima banki y’abaturage kuba yarashoboye kugenera inyubako abatrage bahererwamo ubufasha kuko yagaragaje ko idashaka kunguka mu baturage gusa ahubwo ishaka ko bagira ubuzima bwiza.

Umuyobozi wa BPR muri Rubavu avuga ko kugira ubuzima bwiza kw’abaturage bituma batera imbere banki zikababonera imirimo kandi ngo bazakomeza kubaba hafi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Well done BPR, N’abandi barebereho

Haba yanditse ku itariki ya: 31-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka