Umuhanzi Danny Nanone ntakibarizwa muri Kinamusic
Umuhanzi Danny Nanone, umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane bakanagaragara muri Primus Guma Guma 2, ntakiri kubarizwa muri studiyo ya Kinamusic yari asanzwe akoreramo ibikorwa bye.
Hari hashize igihe iyi studiyo ifite abahanzi bayikoreramo ibafasha nk’umujyanama kugeza ubwo hari ubwo bavugaga ko bameze nk’umuryango. Bamwe muri bo ni King James, Knowles, Danny Nanone, Christopher, Derek SANO n’abandi bake.
Aba bahanzi ariko nubwo bavugaga ko babamo nk’umuryango, bagiye bava muri Kinamusic kubera utubazo bagiranaga.

Nyuma yuko King James agirana ibibazo na Producer Clement kubera urukundo rwihariye rwavugwaga hagati ye na Knowless, Derek nawe yaje kuvamo ajya gukorera muri The Zone Records aho akorana na Producer Bernard Bagenzi ari nawe umukorera amashusho y’indirimbo ze ndetse akanamufasha mu bindi bijyanye na muzika ye nk’umujyanama (manager).
Kuri ubu Danny Nanone nawe yasezeye muri Kinamusic akaba asigaye ari kubarizwa muri Bridge Records aho yamaze gusinyana nabo amasezerano y’imikorere.
Danny Nanone ahagaritse ibikorwa bye muri Kinamusic mu gihe Clement we atangaza ko n’ubundi batari bagikorana kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2012.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|