APR FC, Rayon Sport na Mukura zabonye intsinzi, Kiyovu sport itakaza amanota

Ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, tariki 30/01/2013, amwe mu amakipe y’ibigugu APR FC, Rayon Sport na Mukura yatahanye amanota atatu, ariko Kiyovu Sport yongera gutakaza amanota yikurikiranya.

Umukino wari ukomeye wahuje Rayon Sport na AS Kigali kuri Stade ya Muhanga maze Rayon Sport itsinda ibitego 2-1.

Muri uwo mukino wahuje ayo amakipe amaze iminsi ahagaze neza, AS Kigali ni yo yafunguye amazamu ku munota wa karindwi gusa, nyuma y’amakosa yakozwe na ba byugariro ba Rayon Sport, maze Jimmy Mbaraga abatsindana igitego.

Rayon Sport yishyuye icyo gitego ku munota wa 26 gitsinzwe na Pappy Kamanzi, maze Hamisi Cedric atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 31.

N’ubwo amakipe yombi yakomeje gusatira ndetse no mu gice cya kabiri hakaboneka amahirwe ku mpande zombi, umukino warangiye Rayon Sport itahanye amanota atatu.

Indi kipe yatahanye amanota atatu ni Mukura Victory Sport yatsinze La Jeunesse igitego 1-0 cyatsinzwe na Sebanani Emmanuel ‘Crespo’ wari umaze igihe kinini atagaragara muri iyo kipe yo mu karere ka Huye.

APR FC yaherukaga kunganya imikino ibiri yikurikiranye, yabonye intsinzi y’igitego 1-0 imbere ya AS Muhanga. Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Ntamuhanga Tumaini ‘Titty’.

Ku munsi wa 15 kandi, Musanze FC yagaragaje imbaraga nyinshi muri iyi shampiyona, yongeye gushimangira ko izagora amakipe menshi, ubwo yatsindaga Etincelles FC ibitego 2-1 kuri Stade Ubworoherane i Musanze.

Kuri Stade ya Mumena, Kiyovu Sport yahatakarije amanota ubwo yanganyaga n’Amagaju ubusa ku busa. Kuva Kayiranga Baptiste yakwegura muri Kiyovu Sport, iyo kipe imaze gukina imikino itatu ariko ntirabona intsinzi.

Isonga FC iri ku mwanya wa 14 ari na wo wa nyuma, yari yakiriye Espoir FC kuri Stade Amahoro i Remera, maze amakipe yombi anganya ibitego 2-2
Kugeza ubu Police FC, yanyagiye Marine FC ibitego 6-0 ku wa kabiri tariki 29/01/2013, iri ku mwanya wa mbere n’amanota 32, ikaba ikurikiwe na Rayon Sports n’amanota 29.

APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 28, naho Kiyovu Sports ikaba yasubiye inyuma ijya ku mwanya wa kane n’amanota 27, mu gihe As Kigali iri ku manya wa gatanu n’amanota 24. Etincelles FC n’Isonga FC ziri ku mwanya wa 13 n’uwa 14, zombi zikaba zifite amanota 10.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka