Leta y’u Rwanda ifasha ushaka kwiteza imbere wese - Misitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe, Dr. Dr Pierre Damien Habumuremyi, arasaba Abanyarwanda bose kwitabira ibikorwa bibateza imbere kandi agahamya ko Guverinoma izafasha cyane abazagaragaza ubushake bwo kwiteza imbere bose.

Ubwo yatangizaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, tariki 22/01/2013 mu Karere ka Rwamagana, minisitiri yavuze ko Leta y’u Rwanda itazigera izuyaza gufasha buri wese mu baturage bayo ushaka kwiteza imbere.

Abaturage b’i Rwamagana babwiye Minisitiri w’Intebe ko bashishikariye kuvana amaboko mu mifuka bagakora ibibateza imbere, maze Minisitiri w’Intebe yemerera uwitwa Habimana Jean Nepo kuzamwuzuriza inzu yari yaratangiye kubaka, ariko inguzanyo uwo Habimana yari yarasabye banki yo kubaka akazayikoresha mu mushinga yatekereza ubyara inyungu.

Minisitiri w’Intebe yagize ati “Leta y’u Rwanda isanzwe itera inkunga abaturage bayo bose ngo biteze imbere, ndetse ni umuco mwiza Abanyarwanda basanganywe wo guha umuganda umuntu wese wagaragaje ko yashyizeho ake, agashyiramo imbaraga ze mu kwiyubakira. Ku bw’ibyo rero Guverinoma iteye inkunga yo kuzuriza inzu Habimana, maze amafaranga yari yaragujije yo kubaka azayashore mu mushinga uzamubyarira inyungu maze atere imbere.”

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi.

Minisitiri w’Intebe yemeje kandi ko Guverinoma izahora ifasha mu buryo bunyuranye abafite ubushake bwo kwiteza imbere bose.

Uyu Habimana Jean Nepo azwi muri Rwamagana ko yari umuturage w’umukene, waje guhabwa inguzanyo yahabwaga abakene kuruta abandi muri gahunda yiswe Vision 2020 Umurenge Program yarebaga Imirenge ikennye ikayifasha gutera imbere.

Habimana Jean Nepo ngo yakoresheje neza inkunga yahawe, atangira kwiyubakira inzu, akajya akoresha amaboko ye akabona amafaranga akishyura akongera agasaba inguzanyo. Ubwo Minisitiri w’Intebe yageraga i Rwamagana, ngo Habimana yari asigaje imirimo ya nyuma yo kunoza inzu ye ashyiramo isima n’amarangi.

Aha niho Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma imuhaye umuganda, inguzanyo yari yarasabiye gusoza iyo mirimo akazayikoresha mu mushinga wunguka azakora ukamubera aho avana agafaranga mu bihe biri imbere.

Minisiitiri w’Intebe yavuze ko u Rwanda rukeneye abantu bashyiraho akabo mu kwiteza imbere nka Habimana n’abandi bakomeje kwiteza imbere mu gihugu. Aba bose, ndetse n’abandi bataratangira, ngo Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kubafasha mu buryo bukwiye, ariko abafite ubushake bose batere imbere.

Ahishakiye Jean d’Amour

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka