Rusizi: Umuhanzi NOOPJA yasohoye indirimbo zo gukunda igihugu

Nduwimana Jean Paul uzwi ku izina rya NOOPJA, wamenyekanye cyane mu ndirimbo MURABEHO irimo ubutumwa bukangurira Abanyarwanda kwirinda SIDA ,yashyize hanze indirimbo ebyiri zifite ubutumwa bwo gukunda igihugu.

Iyo uteze amatwi amwe mu magambo agize izi ndirimbo wumva ko uyu muhanzi afite ubuhanga mu guhanga cyane ko anafatwa nk’umwe mu bahanzi b’abahanga mu kwandika indirimbo ndetse akaba ari nawe wamenyekanye bwa mbere mu karere ka Rusizi.

Umuhanzi NOOPJA.
Umuhanzi NOOPJA.

Mu gutangirana umurava mu mwuga we, uyu mwaka wa 2013 NOOPJA ashyiriye icyarimwe indirimbo ebyiri. Imwe yitwa: UMUSANZU, indi yitwa TERA INTAMBWE RWANDA.

Aganira na Kigali Today, NOOPJA yavuze ko muri uyu mwaka ateganya gukora cyane akazamura ubuhanzi bwe.

Mu ndirimbo ye nshya yitwa UMUSANZU, mu nyikirizo yayo aragira ati: “ U Rwanda ruzubakwa n’amaboko yacu banyarwanda mwe, Haguruka ufate iya mbere utange umusanzu wo kubaka urwatubyaye….Igihe ni iki cyo kubaka urwatubyaye”.

Naho mu ndirimbo ye TERA INTAMBWE RWANDA mu nyikirizo yayo agira ati: “ Tera intambwe, Rwanda gihugu cyatubyaye. Komeza utere imbere, nicyo twese tukwifurza”.

NOOPJA asusurutsa Abanyarusizi.
NOOPJA asusurutsa Abanyarusizi.

NOOPJA asaba abahanzi bagenzi be gukomeza gutera imbere ariko bareka kwibanda ku ndirimbo zivuga urukundo hagati y’abahungu n’abakobwa gusa ahubwo bakanahanga ibijyanye no gukunda igihugu no kugikorera baharanira ko cyarushaho gutera imbere kuko aribyo bikenewe kurusha bindi.

Uyu muhanzi ari mu bahanzi bato ba vuba bamenyekanye bwa mbere muri aka karere ka Rusizi ku buryo iyo muri aka karere habaye ibirori ariwe ukunze kwifashishwa.

Musabwa Ephrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uwo muhanzi arashoboye’ariko muzadushakire n’amakuru y’umuhanzi crezzo g the sanco uvuka mukarere ka rusizi

habineza gervais yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

Rwose birakwiye ko Rusizi na Nyamasheka bafasha uyu muhanzi kuko afite talent y’ubuhanzi ndetse n’ubushake.

Benitez yanditse ku itariki ya: 3-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka