Musanze: Abagore babiri bakurikiranyweho kwinjiza inzoga mu gihugu batazisoreye
Abagore babiri bafatanywe amakarito 48 y’inzoga ya African Gin batazisoreye bava ku mupaka wa Cyanika berekeza mu karere ka Rubavu, bavuga ko batari bazi ko bitemewe bityo ko ubwo babimenye batazabisubira.
Mutuyimana na Uwamahoro bafashwe tariki 30/01/2013 ubwo bari bapakiye izo nzoga mu modoka ya minibus bazikuye mu makarito yazo ngo biborohere kuzitwara; nk’uko babitangaje.
Umushoferi wari utwaye iyi modoka, avuga ko bitewe n’uburyo bari bazishyize mu dufuka, yaketse ko ari ibirayi, dore ko batanategeye hamwe. Ubusanzwe inzoga zo mu bwoko bwa liqueur zinjiye mu gihugu binyuze mu mucyo zirasorerwa, zigashyirwaho ikimenyetso ‘tax stamp’.
Musirikare Francis, umuyobozi wa Rwanda Revenue Authority ishami rya Musanze, agira abacuruzi inama yo kumenyera umuco wo gusora, kuko bihesha umuntu ishema, ndetse n’iyo atakunguka by’umurengera, ariko akanezezwa n’uko yakurikije amategeko.
Amategeko agenga za gasutamo u Rwanda rugenderaho, ateganya ko uhamwe n’icyaha cyo kwinjiza magendu ahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, ndetse n’ihazaburi ringana n’inshuro ebyiri z’agaciro k’ibyo yafatanywe.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|