Gutanga serivisi nziza no gucunga neza umutungo bikurura ababitsa muri sacco

Musabyimana Yozefu, umucungamutungo wa Sacco Dusizubukene yo mu Murenge wa Nyarubaka mu karere ka Huye avuga ko gutanga serivisi nziza no gucunga neza umutungo bituma ababitsa muri Sacco baba benshi kandi bakahagira n’amafaranga menshi.

Ibi Musabyimana abivuga ahereye ku ko Sacco abereye umucungamutungo izwi kuba ari yo ifite amafaranga menshi ku rwego rw’igihungu, nyamara iri mu murenge urimo abaturage badakize cyane, dore ko uyu murenge urimo gahunda ya VUP, kandi bikaba bizwi ko ahashyirwa gahunda za VUP ari mu mirenge ikennye kurusha iyindi.

Ibanga ryo kubona abanyamuryango benshi ndetse n’amafaranga menshi rero ngo nta rindi, uretse gutanga serivisi nziza, gucunga neza umutungo no gukorana neza n’ubuyobozi, kandi ugakora ugamije ko abanyamuryango bawe batera imbere, ukabashimisha.

Musabyimana ati “Iyo ugize abanyamuryango 10 bishimye bakuzanira abandi 50, ariko iyo ubabaje umwe, atuma abandi 10 bari kuza na bo bisubiraho.”

Ku bijyanye no gucunga neza umutungo ndetse no gukorana neza n’ubuyobozi, Musabyimana avuga ko iyo bagiye gutanga inguzanyo babanza kubyitondera, mu rwego rwo kwirinda ko bayiha uzabambura akaba yabahombya.

Musabyimana Yozefu, umucungamutungo wa Sacco Dusizubukene Nyarubaka.
Musabyimana Yozefu, umucungamutungo wa Sacco Dusizubukene Nyarubaka.

Yagize ati “Kugira ngo twizere kutazamburwa, duha umunyamuryango twabanje gusesengura neza: afite ubushobozi bwo kuzishyura, ari inyangamugayo, iyo ahuye n’ikibazo turamusura hakiri kare, ushatse kutunanira tukamushyikiriza ubuyobozi hakiri kare. Urugero nk’iyo hari ukererewe kwishyura, dusaba inzego z’ubuyobozi kudufasha kumwishyuza mbere y’uko hashira iminsi 30”.

Musabyimana avuga kandi ko bagiye bafasha abanyamuryango muri gahunda zitandukanye. Yagize ati “twagiye dutanga inguzanyo ku banyamuryango bakeneye amafaranga make, haba ari ukugura amatungo urugero nk’inka, kwigurira matela muri gahunda ya dusasirane, …”.

Iyo umuntu yabonaga rero mugenzi we atangiye kumusiga mu iterambere, byatumaga na we yitabira gufunguza konti muri Sacco ugira ngo na we azabashe kwiteza imbere.

Ikindi kandi, ngo kuba barubatse inzu yo gukoreramo kera byatumye abaturage bagira icyizere cy’umutekano w’amafaranga yabo maze bemera kuyabitsa.

Kugeza ubu, iyo Sacco ibitse amafaranga y’abaturage agera kuri miliyoni zirenga 230, kandi 52% by’abaturage bari bitezwe ko bashobora kuyibitsamo bamaze kuyifunguzamo konti.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka