Gisagara: Umusaza w’imyaka 67 yahawe igihembo kuko akorana neza na Sacco

Rwinturo Benoît w’imyaka 67 utuye mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara yashimiwe kuba yarahize abandi banyamuryango gukoresha konti ye kuko bigaragara ko yinjiye akanasohoka muri banki inshuro 102.

Umusaza Rwinturo Benoît ukora akazi k’ubudozi bw’icyarahani kuri centre ya Musha yahembwe n’ubuyobozi bwa koperative yo kubitsa no kugurizanya izwi ku izina rya ITEGANYIRIZE SACCO MUSHA; ikaba yaramuhembye ibihumbi 50.

Abantu batari bake usanga bavuga ko nta mafaranga bagira babitsa bitewe n’uko baba bavuga ko babona udufaranga duke baba bakuye mu buhinzi cyangwa n’indi mirimo y’ingufu. Uyu musaza atanga urugero rwiza rw’umuntu witabiriye kubitsa no kubikuza kandi ngo atari ukuvuga ko atunze amafaranga menshi kurusha abandi.

Umusaza Rwinturo Benoît yahawe igihembo kuko akorana neza na Sacco.
Umusaza Rwinturo Benoît yahawe igihembo kuko akorana neza na Sacco.

Ati “nkora akazi k’ubudozi bw’icyarahani, nkinjiza amafaranga atarenze 1000 ku munsi. Iyo nyabonye ndahaha asigaye n’iyo yaba 500 nyajyana kuri sacco nkayabitsa, nabona andi nkayajyana bikamfasha mu buzima kuko murabona ndashaje”.

Uyu musaza avuga ko ubusanzwe iyo yayatahanaga byatumaga ayapfusha ubusa akayanywera umunsi umwe bikazatuma asonza, ariko muri iyi minsi ngo nta kibazo agira kuko yiteganyiriza. Ikindi ngo ntiyabashaga kwivuza kuko yabaga ntacyo afite ariko ubu abasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Uyu musaza ashishikariza abaturage bose kwitabira kuba abanyamuryango ba SACCO kuko avuga ko ari uko ashaje akaba atashobora kwiruka mu mishinga naho ubundi yakwaka inguzanyo, akaba abwira abakiri bato kwiteza imbere babinyujije mu nguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka