Rusizi: Barushimusi bangiza Pariki ya Nyungwe bagiye guhagurukirwa

Abayobozi ba pariki ya Nyungwe biyambaje inzego zitandukanye zo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke dore ko bose bahurira kuriyo Pariki kugirango babafashe gukumira barushimusi bakomeje kubangamira umutekano w’ibinyabuzima bituye muri iyi pariki.

Mu nama abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) bagiranye n’abayobozi baturiye pariki ya Nyungwe babajije impamvu abangiza pariki bashyikirizwa ubutabera bukabarekura kandi bafatanywe inyamaswa bishe ibyo rero ngo barasanga ari bimwe mu bituma iyi pariki y’igihugu yibagirana kuko abarekuwe aribo basubira muri ibyo bikorwa bibi.

Aha abanyamategeko batangaje ko mu kurekura ba rushimusi biterwa akenshi no kubahiriza amategeko aho usanga abafashwe babura uko babashyikiriza ubutabera kubera urugendo rurerure bigatuma amasaha ntarengwa bagomba kumara mu bugenzacyaha bwa Polisi arenga bigatuma barekurwa.

RDB Biyemeje gukumira barushimusi.
RDB Biyemeje gukumira barushimusi.

Muri iyi nama yabaye tariki 07/06/2013, hasabwe ko abazajya bafatwa bangiza pariki bazajya bahanwa byintangarugero, ndetse baburanishishirizwe iwabo aho batuye kugirango bibere bagenzi babo isoma ryo kutangiza pariki.

Muri iyi nama kandi bunguranye ibitekerezo binyuranye aho inzego z’ibanze zasabwe kumva ko iyi pariki iri mu nshingano zabo nk’Abanyarwanda ndetse bakaba basabwe kujya bahiga imihigo yo kutagira ibiyangiza.

Bizimungu Francois, umwe mu bakora mu ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga amapariki mu kigo RDB yatangaje ko mu byifuzo byabo hajya hahanywa abantu bagira uruhare mu kwangiza iyi pariki kuko ari imwe muri pariki zinjiriza igihugu amafaranga bityo bikagira uruhare mu bukungu bw’igihugu.

Ibikorwa bya barushimusi bigaragara cyane mu mirenge ya Butare na Bweyeye yo mu Karere ka Rusizi.

Biyemeje gukumira barushimusi.
Biyemeje gukumira barushimusi.

Bamwe mu batungwa agatoki mu kwangiza Pariki ya Nyungwe ni abahejejwe inyuma n’amateka bavuga ko kuva kera kose batungwaga n’ibiva muri iyi pariki iyo myumvire akaba ariyo bakigenderaho kugeza magingo aya.

Sibomana Placide uyobora umurenge wa Butare atangaza ko mu gukumira aba barushimusi bakwiye kubashakira ibyo bakora bibafasha kwikura mu bukene.

Umwaka ushize wa 2012 muri iyi pariki hateguwe imitego 4000 bivuze ko hashobara kuba harapfuye inyamaswa zirenga uwo mubare kuko iyo ni imwe mu yabonetse kandi ishyamba ari rinini naho mu kwezi wa 5 gushize hamaze gufatwa inyamaswa 35.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka