Rutsiro: Ibitaro bya Murunda byibutse abakozi babyo babiri n’umurwaza bahiciwe muri Jenoside
Ubuyobozi n’abakozi b’ibitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro, tariki 06/06/2013 bibutse abari abakozi babyo babiri n’umurwaza umwe wari ugemuriye umurwayi akaza kuhicirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abibutswe ni Nyirahabiyambere Bernadette wari umuforomo kuri ibyo bitaro, akaba yarakomokaga i Butare. Undi wibutswe ni Kayirangwa Marie Scholastique wimenyerezaga umwuga w’ubuforomo kuri ibyo bitaro hamwe na Niyikiza Theophile wahiciwe ubwo yari agemuriye umurwayi kuri ibyo bitaro.
Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda, Dogiteri Niringiyimana Eugene, avuga ko bateguye gahunda yo kwibuka kugira ngo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakomeze kuzirikana ububi bwa Jenoside.
Yaboneyeho no gushishikariza bagenzi be kudatezuka ku ntego yabo biyemeje nk’abaganga kuko mu gihe cya Jenoside hari aho byagaragaye ko bamwe mu baganga bateshutse ku nshingano yabo bakambura bamwe mu barwayi ubuzima aho kubusigasira.
Yagize ati: “Ubutumwa dutanga ku baganga b’iki gihe ndetse no mu gihe kizaza ni ukongera kwibuka intego n’inshingano z’umuganga.
Intego yacu iravuga ngo tuvure tutababaza, tukaba dushishikariza abaganga bose, aho bava bakagera, Abanyarwanda ndetse n’abandi bo mu isi yose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kuvura nta vangura abarwayi baza batugana.”

Muri uwo muhango, ubuyobozi n’abakozi b’ibitaro bya Murunda bagabiye inka umwe mu bakozi babyo wacitse ku icumu witwa Mushonga Nana Eliane. Yashimiye ibyo bitaro kubera icyo gikorwa kuko kimugarurira icyizere ko ari mu muryango umuzirikana. Iyo nka yahawe yayise Umuhoza.
Si Eliane gusa wise izina inka yahawe, kuko n’umutoni Josée wagabiwe umwaka ushize na we yayise Schola kugira ngo yitiranwe n’umuvandimwe we witwa Kayirangwa Marie Scholastique waguye kuri ibyo bitaro.
Ibitaro bya Murunda byaboneyeho no gutera inkunga ingana n’amafaranga ibihumbi 500 urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Congo Nil ruherereye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro.
Ni ku nshuro ya kabiri ibitaro bya Murunda bitegura iki gikorwa cyo kwibuka, kikazajya kiba buri mwaka.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|