Rubavu: Abanyamahoteli badafashijwe bafunga imiryango

Abafite amahoteli mu karere ka Rubavu barasaba Leta n’itangazamakuru kugaragaza ko akarere ka Rubavu ari nyabagendwa kubera ko hari abavuga ko umutekano mucye ubera mu burasirazuba bwa Congo ugera no muri ako karere bigatuma bamucyerarugendo bagabanuka bikabatera igihombo.

Ishyirahamwe ry’abanyamahoteli mu karere ka Rubavu bagaragarije Minisitiri w’ubucuruzi ko impuha zivuga ko mu karere ka Rubavu nta mutekano bitewe n’ibibera m’uburasirazuba bwa Congo zatumye ba mucyerarugendo bagabanuka kuburyo amwe mu mahoteli yafunga imiryango bikomeje.

Abayobozi b’amahoteli nka Nyiramacibiri na Peace Land Three B bavuga ko bamaze kugira igihombo gikomeye kubera kubura ababagana bivuye ku makuru avuga ko mu karere ka Rubavu nta mutekano cyangwa ngo FDLR irenda gutera bigatuma abaganaga aka karere batahagera.

Iki gihombo abanyamahoteli bagaragaza ngo kimaze kugera kubo bahaga akazi kuko abakozi bagera kuri 40% bamaze gukurwa mu kazi, naho hamwe babasimburanya kubahemba kubera kwanga kubirukana.

Hotel Nyiramacibiri ngo ibyo basabwa birenze kure ibyo binjiza.
Hotel Nyiramacibiri ngo ibyo basabwa birenze kure ibyo binjiza.

Umuyobozi wa Hoteli Nyiramacibiri, Hamudara Berte akaba n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamahoteli avuga ko amaze gusezerera abakozi 17, kandi ngo n’izindi Hoteli niko zibikora kuburyo basanga bakwiye gufashwa n’itangazamakuru na Leta mu kuvuguruza aya makuru agiye gutuma bafunga imiryango.

Mu gihe bivugwa ko imiryango mpuzamahanga yakoreraga mu mujyi wa Goma yaje gutura ku Gisenyi kubera ariho hari umutekano, abanyamahoteli bavuga ko intambara yarangiye bagasubirayo.

Bakaba bavuga ko ababagana benshi bagera kuri 90% ari abanyamahanga kandi bahagaritse ingendo zabo, mu gihe n’Abanyarwanda bazaga nabo bagabanutse, bakavuga ko n’inama zaberaga mu karere ka Rubavu zitakiboneka.

Bamwe mu banyamahoteli ikibahangayikishije ngo n’uko basabwe kubahiriza ibisabwa mu kwakira ababagana, nyamara ngo ibyo basabwa bibasaba amafaranga adashobora kugaruka, abafite inguzanyo mu mabanki bakaba basaba ko habaho kuborohereza inyungu bishyuzwa kimwe no kongera igihe bishyurira.

Na zimwe mu mahoteli yari akunzwe ngo abazigana baragabanutse ku buryo bugaragara.
Na zimwe mu mahoteli yari akunzwe ngo abazigana baragabanutse ku buryo bugaragara.

Ubu Hoteli Belvedere iri gutezwa cyamunara, bamwe bakavuga ko iyo iba ifite abayigana yari gushobora kwishyura idatejwe, dore ko ubwo yatezwaga cyamunara ku nshuro ya mbere itabashije kugurwa.

Ishyirahamwe ry’abanyamahoteli mu karere ka Rubavu rigizwe n’amahoteli 15 ariko hari ayandi mazu mato yakira abagenzi ataririmo, yose icyo ahurizaho n’uko abayagana bagabanutse kugera kuri Kivu Serena Hotel yari isanzwe ikomeye.

Abanyamahoteli babashije gutangariza Kigali today ko uretse kuba bahomba ingaruka zikagera ku bakozi bagabanyijwe, ngo n’ibicuruzwa baguraga ntibagishobora kubigura, ndetse ngo n’amafaranga yemejwe mu gutangwa mu Kigega Agaciro ntiyashoboye gutangwa.

Iki kibazo abanyamahoteli bavuga ko bakimaranye amezi arenga atanu ndetse ngo bandikiye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucyerarugendo nubwo kitagize icyo kigikoraho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka