Nyamyumba: Abaturage bashaka amashanyarazi mu kongera iterambere

Abaturage bo mu kagari ka Busoro, umurenge wa Nyamyumba, akarere ka Rubavu, bemeza ko kuba badafite amashanyarazi biri mubituma badashobora kwihuta mu iterambere, mu gihe abandi bamaze guhabwa amashanyarazi hari intambwe bateye.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge bavuga, ko bifuza amashanyarazi kugira ngo bashobore guhanga imirimo no kongera ibikorwa by’amajyambere. Bavuga ko mu gihe henshi mu Rwanda hegerezwa amashanyarazi iterambere rikiyongera bo amaso yaheze mu kirere.

Amwe mu mashuri mu murenge wa Nyamyumba akeneye guhabwa amashanyarazi.
Amwe mu mashuri mu murenge wa Nyamyumba akeneye guhabwa amashanyarazi.

Nyamyumba nk’umurenge wafashijwe na gahunda ya Girinka na VUP, bavuga ko baramutse babonye amashanyarazi batera imbere bakoresheje guhanga imirimo bakoresheje amashanyarazi.

Imwe mu mirimo abaturage bavuga ko yabafasha gutera imbere irimo kogosha, ububaji bukoresha amashanyarazi, gusudira hamwe no kubona umuriro wa telefoni. Bamwe mu baturage bavuga ko bamaze kugura za mudasobwa biteguye kubona amashanyarazi ariko ngo ntibarashobora kuzikoresha.

Naho abanyeshuri ngo uretse kwiga mu dasobwa mu magambo, ntibarashobora kuzikoraho.

Martin Habimana, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyamyumba.
Martin Habimana, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyamyumba.

Martin Habimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, avuga ko abaturage bakeneye umuriro w’amashanyarazi kubera ko aho wageze waafashije kugira icyo bigezaho, ariko ngo basabwa kwihangana kuko ubuvugizi bakomeje kubukorerwa ngo babone amashanyarazi.

Habimana Martin avuga ko kwegereza amashanyarazi bifasha abaturage gushyira mu bikorwa imishinga yabo ibabyarira inyungu nkuko byagaragaye aho umuriro w’amashanyarazi wamaze kugera nko mu mudugudu w’Intwari aho amashanyarazi yahageze abaturage 100 bagahita bayashyira mu ngo.

Habimana avuga ko EWSA yabasezeranyije kuyahageza kuko ifite gahunda yo kwiza mu gihugu. Akaavuga ko akagari ka Busoro kari mu bazayabona mbere cyane ko kegereye ikiyaga cya Kivu kandi hari gukorwa ibikorwa by’ishoramari.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka