Ruswa ishingiye ku gitsina igaragara cyane mu bikorera

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Transparency International Rwanda bugaragaza ko abikorera ari bo baza ku mwanya wa mbere mu kurya ruswa ishingiye ku gitsina ku rusha izindi nzego mu Rwanda.

Abari mu nzego za Leta baza ku mwanya wa kabiri naho ku mwanya wa gatatu hakaza urwego rwa sosiyete sivile; nk’uko bigaragara muri ubwo bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2011, mu gihugu hose.

Abikorera akenshi bajyiye bashyirwa mu majwi ko bakunze gukoresha nabi ubushobozi n’ubuhangange baba bafite maze bakaka ruswa ishingiye ahanini ku gitsina kugirango bahe uwo bashaka akazi cyangwa bamuhe indi serivisi yifuza.

Abitabiriye ibiganiro byabereye mu karere ka Muhanga bakurikirana uko ruswa y'igitsina ihagaze mu gihugu.
Abitabiriye ibiganiro byabereye mu karere ka Muhanga bakurikirana uko ruswa y’igitsina ihagaze mu gihugu.

Bamwe kandi bakaba bavuga ko impamvu bakunze kurya iyi ruswa ari uko baba bumva ntaho bahuriye na politike bityo bakitwaza ubushobozi bwabo bagakora ibinyuranye n’amategeko.

Abaza ku isonga mu kwaka ruswa ishingiye ku gitsina ni abagabo naho abagore usanga ngo abayaka atari benshi nubwo ubu bushakashatsi bugaragaza ko nabo bahari.

Mu nzego zose ubu bushakashatsi bugaragaza ko iyi ruswa iri ku ijanisha rya 84,5% ku bagore, naho ku bagabo ikaba iri ku 15,5%.

Abagize ihuriro ry'abadepite rishinzwe kurwanya ruswa bagaragaza ko kurwanya ruswa y'igitsina bitoroshye.
Abagize ihuriro ry’abadepite rishinzwe kurwanya ruswa bagaragaza ko kurwanya ruswa y’igitsina bitoroshye.

Senateri Mukasine Marie Claire uyoboye ihuriro rishinzwe kurwanya ruswa mu nteko ishinga amategeko, atangaza ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye aribwo buzatuma ruswa ishingiye ku gitsina icika kuko ngo hari byinshi barwanije kandi bikomeye kandi bigacika bityo rero ngo iyi ruswa siyo izabananira.

Nyamara nubwo biyemeje kuyirwanya bavuga ko bigoye cyane kuyirwanya kuko basanze abakwa iyi ruswa batinya kugaragaza ko bayatse ndetse n’ababashije kuyigaragaza bakabivuga bitinze.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka