Urukiko rw’Ikirenga rurifuza ko ikibazo cy’imitungo y’abarokotse Jenoside cyakwihutishwa
Vice perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Sylvie Kayitesi Zainabu, arasaba abacamanza kwihutisha imanza z’imitungo y’abarokotse Jenoside ibyo bibazo bikarangira, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakabona ubwo butabera.
Kayitesi Zainabu yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 07/06/2013, mu karere ka Musanze, ubwo hibukwaga ku rwego rw’igihugu abakoraga mu nzego z’ubutabera, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. bahoze bakora mu cyahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri.

Mu izina ry’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside (IBUKA), Constantin Rukundo yavuze ko kwibuka kwiza ari ukujyana no guha ubutabera abana b’imfumbi bariganyijwe imitungo yabo.
Yongeyeho ko uku kwibuka kugomba no kujyana no kwita ku bababayeho ubuzima bubi buturuka ku ngaruka za jenoside n’ibikomere byayo.
Ibi kandi byagarutsweho na madame Kayitesi Zainabu, wasabye abacamanza n’abandi bafite mu nshingano ubutabera gukora ku buryo imanza z’imitungo y’abarokotse Jenoside zihutishwa.
Ati: “Ikibazo cy’imitungo y’abarokotse jenoside kigomba kwihutishwa ngo kive munzira ku rwego rwa burundu. Izi manza nizihabwe imbaraga zihutishwe.”
Iki gikorwa cyo kwibuka cyatangijwe n’urugendo rwavuye ku kicaro cy’urukiko rukuru urugereko rwa Musanze rwerekeza ku rwibutso rwa Muhoza, nyuma yo kunamira abazize Jenoside basubira ku kicaro ahabereye indi mihango yo kwibuka.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|