RDB yibutse Jenoside, igamije guhuza inshingano zayo na gahunda yo kwigira
Abakozi bose b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) bibutse ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo guhuza insanganyamatsiko y’uyu mwaka n’inshingano z’icyo kigo, zijyanye no guharanira iterambere cyangwa kwigira.
Clare Akamazi, Umuyobozi wa RDB yabitangarije ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku wa kane tariki 06/06/2013, nyuma y’urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside, rwakozwe n’abakozi ba RDB barutangiriye ku Kacyiru ahari isomero ry’Igihugu, barusoreza ku Gisozi, aho biyibukije amateka mabi ya Jenoside no kugirango barusheho kunga ubumwe.
“Nk’ikigo gishinzwe iterambere n’ishoramari, cyane cyane binajyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo guharanira kwigira, kwibuka biratwongerera imbaraga mu byo dukora”, Akamanzi Umuyobozi wa RDB nibyo asobanura.

RDB nk’ikigo gishinzwe iterambere, irasabwa by’umwihariko kutagira Umunyarwanda n’umwe usigara inyuma mu iterambere, ibihereye ku gufatanya n’izindi nzego gukura mu bukene abarokotse Jenoside, barimo n’abadafite aho kuba; nk’uko Pasteri Antoine Rutayisire wari mu batanze ibiganiro kuri RDB yajyaga inama.
Rutayisire yagize ati: “Nk’ikigo gishinzwe iterambere, burya iterambere rigira abo risiga inyuma riba rikozwe nabi; birantangaza cyane kumva nyuma y’imyaka 19, hakiri abantu bamugajwe na Jenoside, bagasenyerwa na Jenoside batari babona aho baba; icyo mu kwibuka twagombye kugitekerezaho”.
Pasteri Rutayisire yigishije abakozi ba RDB kwirinda amarangamutima nk’abakozi bahuriye mu kigo kimwe, ariko bafite amateka y’ubuzima babayemo atandukanye.
Amarangamutima y’urwango, ay’ubwoba n’urwikekwe ngo ahabanye cyane n’intego y’abantu bashyize hamwe baharanira kwiteza imbere; nk’uko Pasteri Antoine Rutayisire yasabye abantu kujya bayirinda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|