APR FC yatangiye gushaka igikombe cya 14 inyangira Marine FC 6-2

APR FC, ifite ibikombe 13 bya shampiyona ari nayo ifite byinshi, yatangiye shampiyoan y’uyu mwaka inyangira Marine FC ibitego 6-2 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 29/9/2013.

APR FC yorohewe cyane n’uwo mukino, yarangije igice cya mbere ifite ibitego bibiri byatsinzwe na Ngabo Albert na Rutahizamu Ndahinduka Michel waguzwe muri Bugesera FC.

APR FC yari igiye kubona igitego cya gatatu mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka, ariko umupira Bayisenge Emery yateye mu izamu rya Marine umusifuzi Munyanziza Gervais wasifuye uwo mukino yanze ko kiba igitego kuko ngo yari yasunikanye.

Igice cya kabiri nicyo cyarumbutsemo ibitego byinshi, aho APR FC yari yihariye umupira cyane ku buryo buri kanya yabaga iri imbere y’izamu rya Marine.

Uko gusatira byahesheje APR FC ibitego bine, byatsinzwe na Mugiraneza Jean Baptiste, Nova Bayama, Mubumbyi Bernabe na Ngomirakiza Hegman watsinze penaliti.

APR FC yanabonye amahirwe yo kubona ikindi gitego ubwo yabonaga penaliti yindi ku ikosa ryari rikorewe kuri Ngabo Albert, ariko Ntamuhanga Tumanini ayitera mu biganza by’umunyezamu wa Marine.

Nyuma y’aho APR FC itsindiye ibitego bitandatu, ndetse n’umukinnyi wa Marine akaba yari yahawe ikarita y’umutuku ubwo hatangwaga penaliti ya APR FC, byatumye APR yirara, dore ko Marine itari yigeze iteza ibibazo ku izamu ryayo.

Uko kwirara byatumye Marine itsinda ibitego bibiri mbere gato y’uko umukino urangira ari ibitego 6 bya APR FC kuri 2 bya Marine FC.

Nyuma yo gutsinda, umutoza wa APR FC Andreas Spier, yavuze ko ikipe ye itanga icyizere kandi iri mu makipe agomba guhatanira igikombe cya shampiyona, dore ko arimo gushaka igikombe cya 14.

Spier yavuze ko abakinnyi bashya yaguze barimo Tibingana, Charles, Sibomana Patrick na Ndahinduka Michel bitwaye neza ku buryo ngo bamuha icyizere cyo kuzamufasha gutwara igikombe muri uyu mwaka w’imikino.

Ku mutoza wa Marine FC Nduhirabandi Abdoulkarim, ngo kubona nibura ibitego bibiri mu ikipe nka APR FC kandi ari ikipe ahamya ko ikomeye kandi irusha cyane ikipe ye, ngo ni umusaruro ukomeye.

Gusa Nduhirabandi avuga ko ikipe ye yakoze amakosa menshi muri uwo mukino ari nayo yatumye atsindwa ibitego 6-2 ngo ariko agiye kwibanda mu kuyakosora kugirango azitware neza mu mukino uzakurikiraho azakina na Mukura ku cyumweru kuri Stade Umuganda.

Mu wundi mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona wabaye, Police FC yatsinze Esperance ibitego 2-1. Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Fabrice Twagizimana na Jaques Tuyisenge, naho icya Esperance gitsindwa na Hakizimana Vincent.

Mu mikino yari yabaye ku wa gatandatu, Rayon Sport yatsinze Gicumbi ibitego 2-1, Mukura itsinda AS Muhanga ibitego 4-0, Musanze inganya na Kiyovu Sport igitego 1-1, Etincelles inganya na Espoir ubusa ku busa naho AS Kigali itsinda Amagaju ibitego 2-0.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mberenambere ndashimira A.P.R.FC kuba izamura Abanyarwanda kugirango bakine umupirawurwanda wihariye ntaparapara .ndagirangombwire abakunzibayoko itararangiza gukora ibitangaza kandiko akazi kayo yatangiyekokuzamura aba nya Rwanda. ariko gatangiye intsinzinkizi ,mbwirira reyonsiporo ngo cyagihetwababwiraniki ,mutwitegeturaje ,tubereke ahotwabahishe ,rekatuba fungurire amarira nkuko mwabyi fuje murakoze (isi ntisezerana mwabareyo mwe ,imana iraje iberekeko arimana ifuha)

Uwimana damien yanditse ku itariki ya: 5-10-2013  →  Musubize

APR tukurinyuma kandi turashaka igikombe tugasubirana icyubahiro dusanganywe twatswe na rayon sport idutwaye igikombe cya champion.

bagweneza charles yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

mbanjegusuhuza abafanaba A.P.R.FC ahobarihose harimo umukobwa witwa ngabire rwamagana gishari biriyabitego ndabimutuye kabisabirakwiye ababasore baratyaye bazatubatirize rayon sport tarisisi bizabe aribyobicye kd igikombe nicyacu umutoza yarebyeneza ababasore baraduha icyizere cyigikombe murakoze.

Dushimiyimana Theogene yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

A.P.R.FC anikomerezaho tuyirinyuma iragahorana insinzi ndifuzako ibyotwakoreye abamarine twazabikorera abareyo tukabababaza kd nubundi ibicye ni munezero inego nugushaka igikombe.

Dushimiyimana theogene yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

apr fc tuyirinyuma twifuza gutsinda layon sport ibitego 5 kubusa batwiraseho cyane umwaka ushize ,turabashimiye murakoze.

jean damour yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka