Umurundi Berahino arimo gushakwa n’amakipe menshi nyuma yo gutsinda Manchester United

Saido Berahino, rutahizamu w’umurundi ikinira ikipe ya West Bromwich Albion yatangiye kurambagizwa n’amakipe akomeye i Burayi, nyuma yo kwigaragaza ubwo yatsindaga igitego kimwe muri bibiri iyo kipe yatsinze Manchester United ku wa gatandatu tariki 28/09/2013.

Barahino w’imyaka 20, yigaragaje cyane mu cyumweru gishize ubwo yatsindaga Arsenal igitego mu irushanwa rya Capital One Cup, mbere y’uko anagitsinda Manchester United mu mukino wa shampiyona.

Uko kwitwara neza kwatumye Arsenal ndetse na Everton zitangira kumurambagiza, ndetse ubwo yatsindaga Arsenal uwo mukino wari warebwe n’abashinzwe kugura abakinnyi mu ikipe ya Everton baje kureba uko yitwara.

Berahino yishimira igitego yatsinze Manchester United.
Berahino yishimira igitego yatsinze Manchester United.

Nyuma yo kumva ko amakipe menshi yifuza uwo musore ukomoka mu Burundi, umutoza wa West Bromwich, Steve Clarke, yamaze gutangariza Daily Mail dukesha iyi nkuru ko uwo musore bagiye kumwongerera amasezerano, dore ko ayo yari afite azarangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Saido uhembwa ama pounds 850 buri cyumweru, ashobora kuva muri iyo kipe akajya gushaka aho ahembwa menshi, dore ko ari mu bakinnyi ba West Bromwich Albion bahembwa amafaranga makeya cyane kandi arimo gutanga umusaruro, gusa ngo ikipe ye yiteguye kuyongera naramuka nawe yemeye kongera amasezerano.

Saido Berahino kuva mu mwaka wa 2009 kugeza muri 2013 wakiniye ikipe y’igihugu y’Ubwongereza mu batarengeje imyaka 16, 17, 18, 19, 20 ndetse n’abatarengeje imyaka 21 akinira ubu, yavukiye mu Burundi, ahava ajyanye na nyina kuba mu Bwongereza ubwo yari afite imyaka 10.

Saido anakinira ikipe y'Ubwongereza y'ingimbi kuva mu mwaka wa 2009.
Saido anakinira ikipe y’Ubwongereza y’ingimbi kuva mu mwaka wa 2009.

Muri 2004 ubwo yari afite imyaka 12, yasinye amasezerano yo gukina mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya West Bromwich Albion aho yakuriye yiga umupira, asinya amasezerano ya mbere yo gukina nk’uwabigize umwuga mu mwaka wa 2011.

Hagati y’umwaka wa 2011 na 2013, Saido, wigeze gushakwa n’ikipe y’u Rwanda ngo ayikinire ariko bikanga, yatijwe mu makipe ya Northampton Town, Brentford na Peterborough United mbere yo gusubira mu ikipe ye West Bromwich ari nayo akinira ubu.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntakuntu urwanda rwogura saido ntiyokwemera gutakaza ubuhanga bwiwe

victor yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka