Ruhango: Kutagira ibibuga ni imbogamizi ku bakunzi ba ruhago

Bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse n’abafana bawo mu karere ka Ruhango, baravuga ko babangamiwe cyane no kutagira aho bakinira umupira w’amaguru; ariko ngo bikaba bibi cyane mu bihe by’imvura.

Uku kutagira ikibuga kigaragara gikinirwaho umupira w’amaguru, ngo biri mu bituma uyu mukino udatera imbere muri aka karere.

Abafana aho gufana ikipe yabo usanga bisekera abagwa mu kiziba.
Abafana aho gufana ikipe yabo usanga bisekera abagwa mu kiziba.

Ibi aba bakunzi ba ruhago n’abakinnyi bayo bakaba barabitangaje kuri icyi cyumweru tariki 29/09/2013, ubwo hakinwaga umukino wa gishuti wahuzaga ikipe yo mu ishuri rya Lycee de Ruhango n’iyo muri GS St Francois d’Assise Kansi mu karere ka Gisagara.

Ubwo uyu mukino wakinwaga haje kugwa imvura nyinshi, ikitwa ko ari ikibiga cy’akarere cyuzuramo amazi. Abakinnyi bakomoje gukina ariko bari bahindutse ibyondo gusa. Ibi byatumye bamwe batangira kwibaza impamvu akarere katubaka ibibuga byiza.

Aha umuzamu byamuyobeye.
Aha umuzamu byamuyobeye.

Iki kibazo cyo kutagira ibibuga by’umupira w’amaguru, akarere kavuga ko kakizi ndetse kinagahangayikishije.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko ikibazo cy’ibibuga ubu cyashyizwe mu mihigo y’uyu mwaka wa 2013-2014, aho bazubaka stade igezweho, ndetse ngo n’ikibanza kikaba cyaramaze kuboneka.

Umwanya munini bawumaraga hasi kubera kugwa.
Umwanya munini bawumaraga hasi kubera kugwa.

Eric Muvara

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka