BK irahamagarira abakiriya bayo gukoresha uburyo bushya bwa M Visa
Banki ya Kigali ishami rya Nyanza iratangaza ko kuva mu minsi mike ishize yegereje abakiriya bayo bo mu karere ka Nyanza uburyo bushya bwo kubitsa no kubikuza hifashishijwe telefoni igendanwa.
Ubu buryo bushya ngo buje gukemura ikibazo kijyanye n’imitangire ya servisi kuko umukiriya azajya abitsa cyangwa akabikuriza kuri telefoni ye igendanwa nk’uko Baptiste Nkomeje umukozi wa Banki ya Kigali ushinzwe kwegereza abakiriya servisi zayo zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo abivuga.
Akomeza atangaza ko ubu buryo bushya bwa M Visa umukiriya wahisemo kubukoresha nta mafaranga asabwa ku kwezi. Ikindi gishya kuri M Visa ngo n’uko umukiriya ukoresha ubu buryo yemerewe no kwaka inguzanyo zose ashaka.

M Visa kandi ifasha umukiriya wa BK kuba igihe cyose abishakiye yakwishyura amafaranga y’ishuli y’umwana, kuriha umuriro w’amashanyarazi n’izindi servisi zitandukanye.
Ibyo umukiriya wa BK asabwa kugira ngo akoreshe ubwo buryo bushya bwa M Visa ni ukwitwaza telefoni ye igendanwa na fotokopi y’indangamuntu ye ahasigaye ikinjizwa muri iyo servisi imufasha kubitsa no kubikuza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|