Roberto Manchini watozaga Manchester City agiye gutoza Galatasalay

Roberto Manchini wigeze gutoza ikipe ya Manchester City mu Bwongereza yatangaje ko ubu igiye gutoza ikipe ya Galatasalay mu gihugu cya Turukiya mu gihe cy’imyaka 3.

Ni nyuma y’aho Galatasalay yirukaniye umutoza wayitozaga Fatih Terim, nyuma yo kuyitangiza shampiyona y’icyo gihugu nabi, ubu ikaba iri ku mwanya wa 10 mu gihe shampiyona igeze ku munsi wa 6.

Iyi kipe ya Galatasalay yanasezerewe mu marushanwa ya Champions League igeze muri ¼ cy’irangiza isezerewe na Real Madrid yayitsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza, muwo kwishyura ikaza kongera kuyitsinda 3-2.

Galatasalay kandi yongeye gutsindwa n’ikipe ya Real de Madrid ibitego 6-1 kuwa 17/9/2013, bituma iyi kipe gufata icyemezo cyo gusezerera umutoza wayitozaga nk’uko tubikesha AFP.

Muri Galatasalay, Roberto Manchini azahembwa miliyoni 3 n’igice z’ama Euros muri iyi saison ya 2013-2014, naho mu myaka ibiri ikurikiraho akazahembwa miliyoni 4 n’igice z’ama Euros buri mwaka.

Uyu mutoza wageze mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya ku cyumweru gishize agiye guhura n’abayobozi b’ikipe ya Galatasalay, akaba ngo azongezwa agahimbazamusyi kugera ku bihumbi 300 by’ama Euros igihe ikipe ya Galatasalay izatwara igikombe cya Shampiyona y’iwabo ndetse ikanagera muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya Champions League ku mugabane w’i Burayi.

Safari Viateur

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka