Rwinkwavu: Isomero ry’abaturage rifasha abana gukura bakunda ikoranabuhanga
Isomero ry’abaturage ry’i Rwinkwavu mu karere ka Kayonza (Community Library) ngo rifasha abana bato gukura bakunda ikoranabuhanga, nk’uko bamwe mu bana twasanze kuri iryo somero babyemeza.
Uretse kuba bakunda ikoranabuhanga kubera iryo somero, ngo rinabatoza umuco wo gusoma bakaba bafite icyizere ko bizabafasha mu gihe kizaza.
Serivisi zose zitangirwa mu isomero ry’abaturage rya Rwinkwavu zitangwa ku buntu.

Abana bigishwa gukoresha porogaramu zitandukanye za mudasobwa ku buntu, ibyo ngo bigatuma bakunda ikoranabuhanga cyane nk’uko uwitwa Mukiza Claude yabidutangarije.
Uretse kuba abo bana batozwa umuco wo gukunda ikoranabuhanga, banatozwa umuco wo gukunda gusoma, aho baba basoma inkuru zinyuranye hifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga (E-Reader).

Abana b’i Rwinkwavu baratozwa ikoranabuhanga n’umuco wo gusoma mu gihe byakunze kuvugwa ko bamwe mu Banyarwanda batagira umuco wo gusoma. Ibyo byanatumye hashyirwaho icyumweru cyahariwe gusoma, aho Abanyarwanda mu bice binyuranye by’igihugu bashishikarizwaga umuco wo gusoma no kwandika.
Uretse serivisi z’ikoranabuhanga n’izo gutoza abana kumenya gusoma no kwandika, abana bagana iryo somero banafashwa kwidagadura mu mikino inyuranye nka Basketball, bakavuga ko iyo mikino ituma baruhuka mu mutwe nyuma y’amasomo baba biriwemo umunsi wose.

Isomero ry’abaturage rya Rwinkwavu rinigisha gusoma no kwandika abantu bakuru batabizi. Mu minsi mike ishize abagera kuri 56 bahawe impamyabushobozi (certificate) z’uko barangije mu cyiciro cya mbere cy’abantu bakuru bize gusoma, kwandika no kubara muri iryo somero.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|