Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko abantu badatanga amakuru y’aho babonye ruswa, kuko iyo bareze uwatanze ruswa ntacyo bihindura mu kazi ke cyangwa ngo agenerwe ibindi bihano; nk’uko Transparency International Rwanda yabigaragaje mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 30/09/2013.
Uretse abaganga gutanga amakuru ya ruswa ku bushake, hari abandi 15,8% batavuga aho babonye ruswa itangwa, ku mpamvu zo kutamenya ahari ubuyobozi bugenewe kurwanya ruswa by’umwihariko. 14,3% batinya gutangaza ruswa ku mpamvu z’umutekano wabo bwite, nk’uko umukozi wa Transperency Rwanda, Pierre Claver Karasira yabitangaje.
Yagize ati: “Mu bibazo by’abaturage dushyikirizwa twabonye ibigera ku 12926 ariko 41 nibyo byavugaga kuri ruswa byonyine.”
Yongeyeho ko ntacyo Transparency idakora ngo ikumire ruswa dore ko mu bice bitandukanye by’igihugu bashyizeyo amashami agera kuri atanu, mu rwego rwo korohereza abaturage gutangaza aho babonye ruswa harimo Rubavu, Musanze, Rusizi, Huye na Kayonza.
Umuryango Transparency International Rwanda uvuga ko ukora ubuvugizi ku baturage barenganijwe, ukabagira inama, nyuma yibyo baba bababwiye ko bibabangamiye, hanyuma bagakora ubushashatsi bwimbitse, byagaragara ko hari umuturage warenganye bakamufasha kurenganurwa mu nzego z’ubuyobozi.
Abanyamakuru bitabiriye amahugurwa bavuze ko ntacyo nabo badakora mu gutangaza uwagaragayeho ruswa, gusa ngo ntibazacika intege bazakomeza, kuko biyemeje gukora ibiganiro haba ku binyamakuru byandika ndetse no ku bisakaza amajwi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|