CEPGL igiye gukuraho imvune z’abagore bakora ubucuruzi ku mipaka
Umuryango w’ubukungu mu bihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL) ugiye kugabanya ibibazo abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahura nabyo hubakwa amasoko azaborohereza ingendo.
Amasoko atatu niyo asubakwa ku mipaka ahuza ibihugu bigize uyu muryango : isoko rya mbere rigiye gutangira ku mupaka uhuza igihugu cy’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa i Kavinvira.
Ayandi masoko azubakwa ku mipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi hamwe n’irizahuza u Rwanda na Congo kugira ngo yorohereze abacuruzi bambukiranya imipaka cyane cyane abagore bavunika kubera gutinda ku mipaka bikoreye hamwe no gutinda mu nzira kandi bagira inshingano nyinshi mu miryango yabo.

Isoko rigiye kubakwa i Kavinvira biteganyijwe ko rizarangira mu mpera z’umwaka wa 2013 rikaba igerageza ry’uko aya masoko yandi azubakwa yakoreshwa mu guteza imihahiranire y’abatuye ibihugu bigize umuryango wa CEPGL.
Ubu bucuruzi butaratezwa imbere muri ibi bihugu bukorwa n’abagore kugera kuri 70% n’imvune nyinshi zikaba aribo zigeraho.
Aba bagore bavuga ko aya masoko niyubakwa azabaha icyizere cy’uko ibicuruzwa byabo bizajya bigurwa n’abantu baturutse imihanda yose ndetse bikagabanya akajagari kagaragaraga muri uyu murimo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije ushinzwe programme muri CEPGL, Joseph Lititiyo Afata, yemeza ko iri soko rizaba ikitegererezo hakaba hazubakwa n’ayandi nkaryo mu bindi bihugu bigize umuryango.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|