Rubavu: Imvura yahitanye umuntu inkuba ikubita inka 4

Kabera Pierre Celestin w’imyaka 45 wo mu murenge wa Mudende yitabye Imana azize inkuba. Inkuba kandi mu kagari Kanyundo yakubise inka 4, inzu 3 zo mu kagali ka Ndoranyi zivaho ibisenge naho inzu imwe irasenyuka kubera kurengerwa n’amazi y’iyi mvura yanangije imyaka.

Iyi mvura yaguye kuva tariki 26/09/2013 kandi yatumye hari umuyobozi w’akagari wagwiriwe n’igiti ubwo yarimo yigendera ajyanwa kwa muganga.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Mudende,Rukabu Benoit, yihanganishije imiryango yahuye n’ibibazo ariko abibutsa kwita ku ngamba zo guhangana n’ibiza birimo gucukura ibyobo bifata amazi hamwe no kwirinda kugama munsi y’ibiti mu gihe cy’imvura irimo inkuba.

Busasamana, Mudende, Cyanzarwe na Rubavu ni imwe mu mirenge ikunze kurangwamo inkuba nyinshi mu gihe cy’imvura, abaturage bakavuga ko batigishijwe uburyo bwo kwirinda izi nkuba zikunze kuhaboneka.

Imwe mu myaka yarengewe n'amazi yatewe n'imvura.
Imwe mu myaka yarengewe n’amazi yatewe n’imvura.

Uretse kuba inkuba yarakubise inka, abaturage bavuga ko imyaka bari bafite nk’ibigori n’imboga n’amashu amazi yabirengeye kandi bikazagira ingaruka ku buzima bwabo mu minsi iri imbere hatabayeho kubaba hafi.

Mu karere ka Rubavu ibiza byari bimenyerewe mu murenge wa Nyamyumba kubera imisozi hamwe n’umugezi wa Sebeya ariko ibiza bitangiriye Mudende na Busasamana ntibyari bimenyerewe kubera ubutaka bwaho, gusa ngo biterwa n’ubwinshi bw’amazi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka