Bakura ibirayi bitarera neza ngo babashe guhinga kenshi mu mwaka

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu ntara y’Amajyaruguru, bahitamo gukura ibirayi byabo bitaruzuza igihe gisabwa ngo bibe byeze neza bitewe n’impamvu zirimo ubukene, gushaka amafaranga yihuse ndetse no gushaka guhinga kenshi mu mwaka umwe.

Nk’uko bisobanurwa na Noel Ujeneza, impuguke mu bijyanye n’uruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi, ngo ibirayi byera neza ari uko bimaze amezi ane mu butaka; iyo bibura iminsi 15 ngo bikurwe, bigomba gukurwaho ibibabi (ibyo bita kunyomora), kugirango uruhu rw’inyuma rubashe gukomera. gusa ngo si bose barindira iki gihe.

Avuga ko bimwe mu bituma abahinzi batarindira iki gihe cyose, ari ukushaka guhinga kenshi mu mwaka, bityo n’umusaruro ukababera mwinshi, n’ubwo bwose nta bwiza buhagije ibirayi baba bari kujyana ku isoko biba bifite.

Ati: “Ubundi ibirayi byerera iminsi 130. Bamwe mu bahinzi bahitamo kubikurira iminsi 95 kugirango bongere bahinge. Iyo babigenje batya bashobora guhinga ibihembwe bitatu mu mwaka, ibintu bitakunda iyo baretse bikera neza n’ubwo rwose ibi muri tekinike z’ubuhinzi ari amakosa”.

Noel Ujeneza, impuguke mu bijyanye n'uruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi.
Noel Ujeneza, impuguke mu bijyanye n’uruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi.

Avuga ko kubera ko isoko ry’ibirayi ari rinini kandi bikagira amafaranga, usanga abahinzi bashaka guhinga ibirayi vuba vuba kandi kenshi, nyamara ngo bitari bikwiye ko aho bakuye ibirayi bongera bakabihasubiza.

Ati: “Mu gihe cyiza hegitari y’ibirayi yunguka miliyoni 2, mu gihe hegitari y’ibigori yunguka ibihumbi 350. Gusa niba umuhinzi ashaka ko ahinga n’umwana we akazahinga ni ngombwa ko adatekereza hafi kuri ayo mafaranga ya vuba ahubwo agahinduranya ibihingwa”.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka