Kayonza: Barasabwa kuba barangije gutera mu cyakabiri cy’ukwezi kwa 10 kugira ngo bajyane n’ibihe by’imvura
Abaturage bo mu karere ka Kayonza barasabwa gutera imyaka ya bo hakiri kare, ku buryo nibura uwanyuma azaba yamaze gutera bitarenze tariki 15/10/2013 mu rwego rwo kujyana n’ibihe by’imvura.
Babisabwe n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu n’imari Sikubwabo Benoit, mu muhango wo gutangiza igihembwe cy’ihinga (Season A) cya 2013/2014 wabereye mu murenge wa Murundi.
Uyu muyobozi yibukije abaturage ko iyo badateye imyaka hakiri kare bahura n’ikibazo cy’izuba iyo imvura ishize mu kirere bigatuma bateza neza.
Abaturage bo mu kagari ka Karambi mu murenge wa Murundi, ahatangirijwe icyo gihembwe cy’ihinga ku rwego rw’akarere ka Kayonza, bavuga ko biteguye neza icyo gihembwe cy’ihinga ndetse bamwe bakaba banageze kure batera imyaka ya bo.
Hari abaturage bavuga ko bashyize imbaraga mu buhinzi muri iki gihembwe cy’ihinga ku buryo bizeye umusaruro mwinshi, ariko ngo bakagira impungenge z’uko bashobora kuzawuburira isoko.
Umuyobozi wa gahunda yo guhunika muri minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, Nsengiyumva Francois, avuga ko abaturage badakwiye kugira impungenge zo kubonera isoko umusaruro wa bo, kuko hari amafaranga yateganyijwe azagura umusaruro w’abaturage.
Yasabye abaturage guhinga bashyizeho umwete kugira ngo hazaboneke umusaruro mwinshi ushobora no kujya ku masoko mpuzamahanga.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|