Bensouda arasaba Perezida wa Kenya kwegura mbere y’uko urubanza rwe rutangira

Ibiro by’ubushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) byandikiye perezida Uhuru Kenyatta w’igihugu cya Kenya bimusaba kwegura ku mirimo ye mbere y’uko urubanza rwe rutangira kuburanishwa muri urwo rukiko.

Iyo baruwa yasinywe n’umushinjacyaha mukuru muri urwo rukiko Fatou Bensouda, yohererejwe perezida Kenyatta imusaba kwegura agashaka umusimbura kugira ngo bitazateza ikibazo igihe azaba atangiye kuburanishwa mu kwezi kwa 11/2013.

Amakuru dukesha ikinyamakuru “The Kenyan Daily Post” cyandikirwa muri Kenya, avuga ko kuba ubushinjacyaha bwa ICC buri gusaba perezida Uhuru kwegura akanashaka uwamusimbura ku mirimo ye, ari ikimenyetso kigaragariza Abanya-Kenya ko urukiko rwa ICC ari urukiko rwa politiki rwashyizweho n’Abanyaburayi bashaka gukomeza gukoloniza Afurika.

Fatou Bensouda, umushinjacyaha mukuru wa ICC.
Fatou Bensouda, umushinjacyaha mukuru wa ICC.

Abanyamategeko n’abakurikiranira hafi ibya politiki ngo basanga icyemezo cya Bensouda kizatuma benshi mu banya-Kenya batakariza icyizere urukiko rwa ICC, kuko bigaragara ko rubogamira ku ruhande rumwe, nk’uko umwe mu banyamategeko yabivuze.

Ati “Kenya ni igihugu gifite ubusugire n’itegeko nshinga bidashobora kugengwa n’amahanga. Iki kibazo gikwiye kuvanwaho kuko gikomeza kutwibutsa ibyo twari tumaze kwibagirwa kandi bigashyushya imitwe y’abantu”.

Perezida Uhuru Kenyatta na visi perezida we William Ruto baregwa uruhare mu bwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka wa 2007. Biteganyijwe ko urubanza rwa perezida Uhuru Kenyatta rutangira tariki 12 Ugushyingo 2013 ku cyicaro cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka