Muri Quelque Part haraba igitaramo cyiswe “Ladies Night Show”
Kuri uyu wa gatanu tariki 04/10/2013 muri Quelque Part Bar &Restaurant iri mu nyubako yo kwa Rubangura rwagati mu mujyi wa Kigali harabera igitaramo kiswe “Ladies Night Show”.
Iki gitaramo kiragaragaramo abahanzi b’igitsina gore gusa. Abahanzi bari butaramire abitabira iki gitaramo haraba harimo Ciney, Sacha, Fearless, Momo n’abandi.

Muri iki gitaramo, biteganyijwe ko abakobwa batanu bazaba bambaye neza cyane kurusha abandi bazagenerwa ibihembo.
Iki gitaramo gitangira saa mbiri z’umugoroba (20h) naho kwinjira bikaba ari Ubuntu cyateguwe na KIP. Umushyushyarugamba muri iki gitaramo ni Phil Peter, umunyamakuru ku Isango Star.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|