Kenya: Ibyihebe byagabye igitero ku nyubako ya Westgate byosotse byose nta muntu urabutswe

Abantu 67 basize ubuzima mu gitero bagabwe n’ibyihebe mu nyubako ya Westgate iri mu Mujyi wa Nairobi, iminsi ine ishira Ingabo za Kenya zihanganye n’ibyihebe ariko ngo nta na kimwe bishe.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru The Kenyan Daily Post avuga ko ubwo inzobere mu gukora iperereza zacukumburaga iyo nyubako yabereyemo ayo mahano, basanze hari inzira yo hasi (tunnel) muri iyo nyubako ibyihebe byanyuzemo bibasha gucika byose.

Hari amakuru yatangajwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu muri Kenya ko ibyihebe bitanu byishwe. Aya makuru arashidikanwaho kuko nta mirambo yabyo yagaragaye na nyuma yo kongera kwigarurira iyo nyubako.

Ibyihebe byateye inyubako ya Westgate ngo byanyuze muri iyi nzira yo munsi y'ubutaka.
Ibyihebe byateye inyubako ya Westgate ngo byanyuze muri iyi nzira yo munsi y’ubutaka.

Umwe mu bashinzwe umutekano ukora mu ishami ry’ubutasi yabwiye icyo kinyamakuru ko afite amakuru yizewe ko nta kihebe na kimwe kishwe, ahubwo ngo byasize ibisasu biturika byo byifatira inzira y’ubusamo bikiza amagara yabyo.

Iki gitero cyabaye tariki 21/09/2013 cyigambwe n’umutwe wa Al-Shabab ufite aho uhuriye wa Al-Quada ngo wihimura ku ngabo za Kenya zihanganye nabo muri Somaliya. Uyu mutwe wasabye ingabo za Kenya kuva ku butaka bwa Somaliya, Kenya ibatera utwatsi.

Inzira yo munsi y'ubutaka ibyihebe byanyuzemo iva muri parking ya Westgate ikagera mu mujyi wa Nairobi rwagati.
Inzira yo munsi y’ubutaka ibyihebe byanyuzemo iva muri parking ya Westgate ikagera mu mujyi wa Nairobi rwagati.

Nyuma yo guca murihumye abasirikare ba Kenya, aya makuru yababaje abaturage ba Kenya, ubutumwa batanga bavuga ko igisirikare cyabo kidashoboye aho ibyihebe bishobora kugaba igitero ku nyubako zikomeye n’abayobozi bakuru.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nonese dufaticyi tureke iki?bamwe ngo:hishwe umubare runaka abandi ngo ntanumwe wafashwe gusa niba aribyo byaba bibabaje ziriya nkora maraso zitarafashwe ngo ziryozwe ibyo zakoze

charles yanditse ku itariki ya: 5-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka