Gakenke: Hazaterwa ingenwe z’ikawa zisaga miliyoni imwe mu ntangiriro za 2014

Mu rwego rwo guteza imbere igihingwa cya kawa mu Karere ka Gakenke, mu ntangiriro ya 2014 biteganyijwe ko hazaterwa ingenwe z’ikawa zigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 100 zizaterwa ku buso bwa hegitare 440.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere, Havugimana Denys yatangarije abitabiriye inama ya task force ya kawa yo kuri uyu wa Kane tariki 03/10/2013 ko bafite gahunda yo guhinga kawa ku misozi yambaye ubusa.

Ibi bizakorerwa mu mirenge yeramo ikawa ari yo Minazi, Muyongwe, Rushashi, Muhondo na Ruli kandi hari miliyoni zigera kuri 32 zatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga (NAEB).

Ngo aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo n’inama zo gutegura igikorwa cyo gutera ingenwe abaturage bazi akamaro kazo kandi basobanuriwe uko bagomba kuzitaho kugira ngo zitange umusaruro.

Bamwe mu bahinzi bagaragaraza impungenge z’uko ubuyobozi bukangurira abaturage kongera ubuso buhinzweho kawa mu gihe n’izo bafite zidakorerwa neza, bagasaba ko byajyana ko kubashishikariza kuzikorera neza bazisasira kugira ngo babone umusaruro ushimishije.

Ngo nubwo buri mwaka hongerwa ubuso buhinzeho ikawa, umusaruro w’inganda za kawa ukaba utiyongera ku rwego rw’ikawa zatewe zatangiye gutanga umusaruro.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka