Hadi Janvier na Bonaventure Uwizeyimana bagarutse mu rwanda gutegura Tour du Rwanda
Hadi Janvier na Uwizeyimana Bonaventure bakinira ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare, kuri uyu wa kane tariki 3/10/2013, bagarutse mu Rwanda bavuye muri Afurika y’Epfo aho bakinira, bakaba baje gutegura isiganwa mpuzamahanga ry’amagare ‘Tour du rwanda 2013’ rizaba kuva tariki 17-24/11/2013.
Hadi Janvier na Uwizeyimana ni abakinnyi bakiri bato ariko batanga icyizere cyo kuzagera ku rwego ruhanitse mu mukino w’amagare mu minsi iri imbere.
Ibyo ni nabyo byatumye Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) rifata icyemezo cyo kubohereza kujya mu ikipe y’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI) riri muri Afurika y’Epfo mu rwego rwo kubafasha kuzamuka cyane.

Mu rwego rwo kwitegure kuzitwara neza muri Tour du Rwanda 2013, isiganwa ngarukamwaka rizenguruka u Rwanda, abo basore barahamagawe ngo bafatanye n’abandi imyitozo, bakaba bagiye guhita basanga bagenzi babo mu myitozo bakorera mu karere ka Musanze.
Nyuma yo kumenya gahunda ya ‘Tour du Rwanda’ abakinnyi bakinira mu Rwanda bahise bajyanwa mu myitozo i Musanze, nyuma hakaba haraje n’abandi batanu bari baritabiriye imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa yabereye i Nice mu Bufaransa.
Ushinzwe itangazamakuru muri FERWACY, Egide Mugisha, yadutangarije ko Hadi Janvier na Uwizeyimana Bonaventure, basanze abandi bakinnyi 20 bari mu myitozo i Musanze, bakaba bakora kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, bakabona gutaha.
Mugisha avuga ariko ko nihasigara igihe kingana n’ukwezi kumwe (kuva tariki 17/10/2013), abakinnyi bose bazajya bakora imyitozo batuye i Musanze batahava, bakazagaruka i Kigali bagiye gutangira isiganwa nyirizina.

Isiganwa ‘Tour du Rwanda 2013’ rizaba rikinwa ku nshuro yaryo ya gatanu kuva ryajya ku ngengabihe mpuzamahanga, rizakorerwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda, mu bice bisanzwe bikoreshwa hakaziyongeraho Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo ndetse na Kirehe mu ntara y’i Burasirazuba ahitwa ku Rusumo.
Isiganwa ‘Tour du Rwanda 2012’ ryari ryegukanywe n’Umunya Afurika y’Epfo, Lil Darren, naho Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Adrien Niyonshuti wegukanye umwanya wa cyenda.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|