Huye: MINICOM irifuza ko inganda z’umuceri zashyirwa no mu cyaro

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba, atangaza ko inganda z’umuceri zagezwa no mu byaro, ahari abahinga umuceri, nk’uko yabitangarije abatuye akarere ka Huye ubwo yagendereraga bamwe mu bafite inganda zitonora umuceri zo mu Karere ka Huye, kuwa Kane tariki 03/10/2013.

Kuba inganda zitonora umuceri zibera mu gice cy’umujyi gusa, biri mu bitera akajagari ko kuba hari abakihisha bagatonoresha utumashini duto dutonora umuceri nabi, bityo hakaba haboneka umuceri utujuje ubuziranenge.

Rwirangira Aimable -hagati- yemereye Minisitiri Kanimba -iburyo-kuzimurira uruganda rwe ku gishanga cya Mwogo nihagezwa amashanyarazi.
Rwirangira Aimable -hagati- yemereye Minisitiri Kanimba -iburyo-kuzimurira uruganda rwe ku gishanga cya Mwogo nihagezwa amashanyarazi.

Minisitiri Kanimba yasabye abanyenganda gukorana n’amakoperative y’abahinzi b’umuceri, bakareka na bo bakagira imigabane muri izo nganda, kandi bakabafasha gushaka amafumbire yo kwifashisha ngo bongere umusaruro.

Ibyo bikaba byatuma abaturage bumva ko inganda ari izabo, bityo na bo bakumva ko nta handi umusaruro wabo wajya.

Rumwe mu nganda zikorera muri aka karere rwitwa R.T.Co (Regional Trade Company), nirwo hifujwe ko rushobora kwimurirwa mu cyaro bitewe n’uko hari igishanga cya Mwogo cyera umuceri mwinshi. Gusa nyir’uruganda witwa Rwirangira akavuga ko mu gihe bakemuye ikibazo cy’umuriro yarwimura.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye butekereza ko byaba byiza uru ruganda rwimuriwe hagati y’Imirenge ya Kigoma na Rwaniro, ari yo irimo iki gishanga, nyamara ngo nta gahunda yo kuhageza amashanyarazi ihari vuba, kuko ngo hatari kuri gahunda y’uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Icyakora, ngo Akarere nikabona abaterankunga bemera gutanga miriyari ebyiri za ngombwa kugira ngo aya mashanyarazi agezwe i Rwaniro na Kigoma, ahari mu mwaka utaha w’ingengo y’imari iki gikorwa kizashoboka.

Ubundi, mu Karere ka Huye hari inganda zitonora umuceri zigera kuri eshanu kandi zose ziri mu muji wa Huye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka