Mu mikino ya Champions League ngo habayemo gutungurwa

Ubwo imikino ya Champions League ku mu gabane w’iburayi yakomezaga tariki 01-02/10/2013, ngo amakipe amwe yaratunguwe ndetse n’umukinnyi Robben wa Bayern Munich ngo hari icyamutunguye.

Mu mikino imwe yatunguranye ni nk’aho ikipe ya Bayern Munich kuri uyu wa 02 Ukwakira, yaraye itsinze biyoroheye ikipe ya Manchester City ibitego 3-1 iyisanze ku kibuga cyayo. Iyi nsinzi ikaba yanejeje cyane umutoza Guardiola wa Bayern Munich.

Robben yatsinze igitego cya gatatu, nyuma y'icya Frank Ribery na Thomas Muller.
Robben yatsinze igitego cya gatatu, nyuma y’icya Frank Ribery na Thomas Muller.

Uyu mukino watunguye amakipe yombi yaba Manchester City ndetse na Bayern Munich isanzwe ifite iki gikombe yatwaye umwaka ushize. Ku ruhande rwa Manchester City kumva uko batsindiwe ibitego bingana bityo ku kibuga cyabo byari ihurizo, ariko kandi ngo ntibirengagije ugukomera kw’ikipe ya Bayern yaba hanze n’iwayo kuko ahariho hose ishobora gutsinda.

Umukinnyi Robben wa Bayern we ngo yatunguwe no kubona batsinda byoroshye ikipe bakekaga ko ikomeye cyane nka Manchester City. Frank Libery, Thomas Muller na Robben nibo batsindiye Bayern mu gihe Manchester City yatsindiwe impozamarira na Alvaro Negredo.

Manchester United itari mu bihe byiza kugeza ubu yanganyije na Shaktar 1-1.
Manchester United itari mu bihe byiza kugeza ubu yanganyije na Shaktar 1-1.

Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya Borussia Dortmund yo mu Budage yanahatanye na Bayern Munich ku mukino wa nyuma w’igikombe giheruka cya Champions League yatsinze biyoroheye ikipe ya Marseille ibitego 3-0.

Dore uko amakipe yatsindanye:

Zenit 0-0 Vienna

Juventus 2-2 Galatasalay

Steaua 0-4 Chelsea

Shakhtar 1-1 Man-U

FC Basel 0-1 Schalke 04

Man-city 1-3 Bayern

Dortmund 3-0 Marseille

Real Madrid 4- 0 Copenhagen

Arsenal 2-0 Napoli

PSG 3-0 Benifica Lisbone

FC Porto 1-2 Atletico Madrid

Arsenal yihereranye Napoli iyitsinda 2-0 mu minota 15 ibanza y'umukino.
Arsenal yihereranye Napoli iyitsinda 2-0 mu minota 15 ibanza y’umukino.

Anderlect 0-3 Olympiakos

Ajax 1-1 AC Milan

Celtic 0-1 Barcelona

CSKA Moscou 3-2 Viktoria Plzen

Safari Viateur

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

paris sg,igeze ahakomeyepe murabona itarasubiye inyuma

felicien yanditse ku itariki ya: 6-10-2013  →  Musubize

ARSENAL NTIZADUTETEREZE IKOMEREZE AHO KANDI BIBAYE NGOMBWA IBITEKEREZO BYABAFANA NA BANDIBAKUNDA UMUPIRA BYAKAGEZE KU MAKIPE BAFANA YABA AY’I RWANDA,BURAYI...

GUNERS yanditse ku itariki ya: 3-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka