Inama y’umutekano yaguye y’intara y’amajyaruguru yibanze ku buhinzi

Inama y’umutekano yaguye y’intara y’amajyaruguru yateranye tariki 03/10/2013 iyobowe n’umukuru w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimee, yavuze ku mutekano nkuko bisanzwe ariko igaruka cyane ku buhinzi muri iyo ntara.

Ku kijyanye n’ubuhinzi ari nayo ngingo nyamukuru yibanzweho muri iyi nama, umukuru w’intara yasabye abayobozi kwegera abahinzi bakabakangurira gukoresha ifumbire mu rwego rwo kongera umusaruro.

Yasabye abayobozi mu nzego zose kwegera abaturage bakabakangurira gukora ibimoteri mu rwego rwo kugira ngo umuturage abashe kubona ifumbire y’imborera ikenerwa cyane mu kongera umusaruro.

Umuyobozi w’intara yasabye kandi ko abahinzi barushaho kubahiriza igihe cy’ihinga, kuko byabagaraye ko abatinda guhinga badashobora kubona umusaruro uhagije.

Aha kandi abayobozi mu ntara bagaragaje impungenge z’uko bamwe mu baturage batashimishijwe n’uko bahawe imbuto y’ibigori irwaye bigatuma bacika intege.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) yavuze ko atahakana ko iyi mbuto irwaye kuko hari hamwe yatanzwe ariko ngo asanga abayobozi bagomba guhugura abahinzi no kubafasha guhangana n’icyo kibazo aho gukomeza kubatererana.

Umukuru w'intara y'amajyaruguru arasaba abayobozi kwegera abahinzi mu rwego rwo kongera umusaruro.
Umukuru w’intara y’amajyaruguru arasaba abayobozi kwegera abahinzi mu rwego rwo kongera umusaruro.

Ku kijyanye n’umutekano abayobozi mu turere bagiye bagaragaza ibyahungabanyije umutekano mu turere bayoboye, aho byagaragaye ko gukubita no gukomeretsa bivamo ubwicanyi, gukoresha ibiyobyabwenge, gufata ku ngufu abana n’abagore , biri mu bihungabanya umutekano muri iyi ntara.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru yasabye abayobozi gufata ikibazo cy’umutekano nk’igikomeye, ngo kuko ubuzima bw’igihugu bwose buba bushingiye ku mutekano.

Yanasabye abayobozi gukangurira abaturage bayoboye kubana mu mahoro, barushaho kwegera imiryango y’abashakanye ifitanye amakimbirane kuko ari yo ikunze kugaragaramo ubwicanyi.

Muri iyi nama kandi bagarutse ku kibazo cy’inkuba ikunze guhitana ubuzima bw’abantu muri iyi ntara aho inkuba yishe abantu mu karere Bicumbi na Rulindo.

Havuzwe kandi n’ikibazo cy’insengero zitubatse neza nazo zihitana ubuzima bw’abantu, aho mu karere ka Burera urusengero rwituye ku bantu batanu bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka.

Umuyobozi w’intara yasabye abayobozi gukurikirana imyubakire y’insengero cyane cyane iz’ibyaduka kandi bakubaka bafite uburengenzira bw’akarere.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka